Print

Meya Habitegeko araburira abaturage bahabwa ifumbire bakayigurisha mu Burundi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 September 2017 Yasuwe: 662

Umuyobozi w’ akarere ka Nyaruguru Francois Habitegeko araburira abaturage bahabwa ifumbire binyuze muri gahunda ya nkunganire bakayigurisha n’ abaturage bo mu burundi.

Meya Habitegeko yabikomojeho kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nzeli, mu muhango wo gutangiza kumugaragaro gahunda yo kubaka ibyumba by’ amashuri bisimbura ibishaje.

Uyu muyobozi yavuze ko hari abaturage ba Nyaruguru bahabwa ifumbure muri gahunda ya nkunganire bakayigurisha mu Burundi. Avuga ko umuturage uzafatwa yagurishije ifumbire atazihanganirwa.

Yagize ati “Agapfa kaburire n’ impongo, ntabwo tuzihanganira abaturage bafata ifumbire ya nkunganire bakayijyana kuyigurisha I Burundi”

Meya Habitegeko avuga ko aribyo biteza umusaruro muke kandi Leta y’u Rwanda ntako iba itagize ngo iteze umuhinzi imbere, hagamijwe kongera umusaruro w’igihugu n’ubukungu bw’umuturage.

Mu Rwanda ubu turi mu gihembwe cy’ihinga “A”. Aho abahinzi ubu biteguye gushyira imbuto mu butaka. Mu Rwanda kugeza ubu abatunzwe n’ubuhinzi babarirwa ku kigeraranyo cya 90%. Bikaba bikwiye ko hakwiye gufata ingamba zishoboka zose umusaruro uva ku buhinzi ukiyongera.

Clementine Uwiringiyimana