Print

Perezida Kagame ategerejwe i New York mu nama ku bushabitsi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 17 September 2017 Yasuwe: 405

Perezida Kagame mu cyumweru gitaha azatanga ikiganiro mu nama y’ abakuru b’ibihugu ku mubano ushingiye ku bushabitsi businesses hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika izabera New York.

Corporate Council on Africa (CCA),yashyize hanze itangazo rivuga ko iki kiganiro kizahuza abayobozi b’ibihugu by’ Afurika batoranyijwe, Abayobozi bakuru b’ibigo (CEOs) bikomeye muri Amerika no muri Afurika.

Muri iri tangazo bavuga ko ari uburyo bwiza bwo kwiga ku bukungu mu buryo bwaguye, ngo bazarebera hamwe aho imari ikwiye gushorwa muri afurika no muri amerika.

Iki gikorwa bikaba biteganyijwe ko kizaba giteganye n’inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye izamara icyumweru.

Perezida Kagame, Hage Geingob wa Namibia, na Muhammadu Buhari wa Nigeria bazafata ijambo muri iki kiganiro.