Print

Mu bitaro bya Muhima, Minisitiri w‘ubuzima yahagaritse ku kazi abaganga bamusuzuguye

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 17 September 2017 Yasuwe: 11267

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yafashe umwanzuro wo gukagarika ku kazi abaforomokazi babiri b’abagore bamusuzuguye ubwo yari mu bitaro bya muhima kuri uyu a 17 nzeri uyu mwakwa.

Diane yanyuze ku Bitaro bya Muhima mu masaha ya saa sita kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2017, yari muri gahunda yo kureba uko ibi bitaro bitanga serivisi yatunguwe no guuzugurwa yibonye ku baforomokazi babiri bakira abarwayi nabi.

Uko byagendekeye umuforomokazi wa mbere:

Uyu yasuhujwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, bitewe n’uko yari amuteye umugongo yanga kumwikiriza.

Ngo Minisitiri yongeye kumusuhuza undi akomeza kwiyandikira, amusubiza atamureba ati “Ndacyahuze tegereza”. Minisitiri ati “Ese ni uko mufata abarwayi babagana?” ; Umuforomokazi ati “Kwandika no kuvuga ntibijyana.”

Hashize akanya gato asoje ibyo yarimo yaje kubura amaso asanga uwo yasubizaga ni Minisitiri w‘ubuzima, ni kimaro yahise atangira gutakamba avuga ko atazongera, ngo bitewe n’uko yari yegeranye n’umugabo niwe wenyine yabonaga gusa, ati “Mumbabarire sinari nababonye nabonaga uyu mugabo umpagaze iruhande kandi yahoze aha nkagira ngo niwe.”

Minisitiri w’Ubuzima yamusobanuriye ko kuba yumva ko yasuzugura umurwayi akubaha Minisitiri biteye isoni n’agahinda ku muntu wazindutse aje kwita ku barwayi.

Uko byagendekeye umuforomokazi wa kabiri

Uyu we yari yanze gutanga igitanga ku mubyeyi wari umaze kuhabyarira, ngo Minisitiri yasanze uyu mubyeyi ari ku gitanda kimwe n’undi mubyeyi kandi ibitanda bitabuze, andi makuru Diane yahakuye n’uko umugabo w‘uyu mugore yari yatse icyumba kihariye ariko bakamwangira.

Dr Gashumba yasobanuriye abo baforomokazi ndetse n’umuyobozi w’ibitaro wari uhari ko ikosa ryo kwakira nabi umurwayi atazaryihanganira na rimwe.

Minisitiri yabasabiye igihano cyo guhagarikwa amezi atatu.


Comments

musemakweli 6 October 2017

bagombaga no gufungwa imyaka 500


ed 19 September 2017

minister ndagushimiye cyane.inziko urangwa nokugira impuhwe ariko abantu uyobora harimo abataribeza pe pe.nagiye kwisuzumisha mwivuriro ryigenga ikizamini natonze iminsi 2.kumunsi wa 2.nagombaga kwakirwa nduwambere ariko naratangaye nasuzumwe aruko mbanje guhaguruka mpisemo kubireka nkazajya ahandi bagira ubwoba babona kunyakira.ariko uwansuzumye ibintu yankoreye????????.nibwo nemeye ko ubumuga ahanini buturuka mumavuriro.nubu iyo ndebye ( LEGA nibuka uwo munsi.ndacyababara muruhago!!


che 19 September 2017

Nta mpamvu yo kwakira uje akugana nabi witwaje ngo urahuze, n’ingeso mbi nukuri!


KAKA 18 September 2017

Ni byiza rwose Minister nta mpamvu yo kwihanganira abo bakozi batagira umuco nyarwanda n’abandi bumvireho


18 September 2017

Customer care yongerwemo agatege birakabije kwa muganga ho ni special mureke dutange service uko igomba muri byose. Uwica service numuntu yamwica.


citoyen 18 September 2017

Urabivuga se urabizi wa mubyeyi we? Twaragowe bikomeye. Iyo ugize Imana ntagutuke uricara nyine ugategereza hakaba ubwo yakira abaje nyuma yawe bitewe n’uko bagaragara cg ubohereje.


Didier 18 September 2017

Minister, azaze mubitaro bya Gisenyi azumirwa! services zitangwa nabi cyane!


wii 17 September 2017

Yewe muzahana muza ruha ubwo mperutse mu nama yumushyikirano nagiye gusha i karita muri mtn umukobwa wanyakiriye hari nka 200 inyuma yanjye yibwreye kuri whassap nasabaga rwose ko minisitiri munshingano ze ahana uwo ari wese ukoreshan whasaap na facebook mu massaha ya kazi cyangwa se mubihagarike kuri network za minis eri nibigo bya leta


wii 17 September 2017

Yewe muzahana muza ruha ubwo mperutse mu nama yumushyikirano nagiye gusha i karita muri mtn umukobwa wanyakiriye hari nka 200 inyuma yanjye yibwreye kuri whassap nasabaga rwose ko minisitiri munshingano ze ahana uwo ari wese ukoreshan whasaap na facebook mu massaha ya kazi cyangwa se mubihagarike kuri network za minis eri nibigo bya leta


Dukuzemungu 17 September 2017

Nibyo koko umuntu utanga serivise nabi nakihanganirirwe muri iki gihugu cyacu Cyurwanda