Print

Uko umuhango wogusezera bwanyuma Evariste wa Rayon Sports wagenze-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 17 September 2017 Yasuwe: 5634

Kuri iki cyumweru tariki ya 17 nzeri 2017 nibwo Mutuyimana Evariste yaherekejwe mu cyubahiro nyuma y’uko yitabye Imana azize urupfu rutunguranye mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 12/09/2017.

Uyu muhango wo guherekeza uwahoze ari umuzamu wa Rayon Sports witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abo mu muryango we, abakinnyi bagenzi be bakinanaga, ubuyobozi bwa Rayon Sports, abahagarariye amakipe atandukanye n’imbaga y’abakunzi b’umupira w’amaguru biganjemo aba Rayon Sports.

Iyi mihango yahereye i Nyamirambo aho Evariste yari atuye, ikomereza i Remera kuri Regina Pacis habereye igitambo cya misa, haheruka gushyingura byabereye i rusororo.

REBA AMAFOTO:

Abafana baje ari benshi guherekeza umukinnyi wabo bakundaga



Rudasingwa umwe mu bayobozi ba Rayon Sports




Evariste yaherekejwe n’imbaga y’abantu batandukanye barimo bagenzi be bakinanaga


Gacinya Denis ubwo yagezaga ijambo ku baje kubafata mu mugongo

Agahinda kari kose muri uyu muhango



…hamwe na “gants”yarindishaga

Iyi ni inkweto Mutuyimana yakinishije bwa nyuma


Comments

SAYINZOGA Athanase 19 September 2017

Uyu musore yababaje abantu benshi.Yari akiri muto.L’avenir l’attendait.Nagirango ngire icyo mvuga ku byerekeye URUPFU.
Ese koko umuntu upfuye aba "yitabye imana"? BIBLE imana yaduhaye,isubiza neza icyo kibazo.Icya mbere,Bible ivuga ko umuntu upfuye aba atumva,cyangwa ngo atekereze (Umubwiriza 9:5).ROHO mujya mwumva,ntabwo ari Bible iyigisha.Ahubwo yahimbwe na Philosophers bo muli GREECE,cyane cyane uwitwaga PLATON,utemeraga imana dusenga yitwa Yehova.Yasengaga ibigirwamana by’iwabo.Dore ingero 3 za Bible,zerekana neza ko umuntu upfuye aba atitabye imana.Igihe ADAMU yakoraga icyaha,ntabwo imana yamubwiye ko napfa azayitaba,ahubwo yamubwiye ko "asasubira mu gitaka" (Genesis 3:19).Igihe inshuti ya YESU yitwaga LAZARO yapfaga,ntabwo YESU yavuze ngo "Lazaro yitabye imana" nkuko Pastors na Padiri bigisha.Ahubwo YESU yavuze ko "LAZARO yapfuye" (Yohana 11:14).Ngaho namwe nimwibaze.
Iyo LAZARO aza kuba yagiye mu ijuru yitabye imana,YESU yari kuba amuhemukiye kumugarura hano ku isi.
Urundi rugero,ni igihe babwiraga YAKOBO ko umwana we YOZEFU yariwe n’inyamaswa.Ntabwo yavuze ngo umwana wanjye "yitabye imana".Yaravuze ati:"Nzasanga umwana wanjye mu mva" (Genesis 37:35).Nyamara abanyamadini bigisha ko umuntu wapfuye "tuzamusanga iwacu mu ijuru"!!! Muli 1 Yohana 4:1,imana idusaba GUSHISHOZA dukurikije BIBLE,aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini bigisha.Kandi mujye mumenya ko abantu bose bigisha IBINYOMA,ntabwo imana ibemera (Matayo 15:9).BIBLE ivuga ko Abantu bapfa bumviraga imana,bajya mu gitaka,"bakazazuka ku munsi w’imperuka".
Ndakwinginze bisome muli Umubwiriza 3:19,20 na Yohana 6:40.Ni ibintu byumvikana neza.