Print

Karongi: Umunyeshuli uri mu bacyekwaho gutera inda abanyeshuli 10 yatawe muri yombi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 September 2017 Yasuwe: 5320

Polisi y’u Rwanda yafashe umunyeshuri uri mu bakekwaho gutera inda abanyeshuri bo mu kigo GS Ruganda riherereye mu murenge wa Ruganda, akarere ka Karongi. Ni nyuma y’uko abanyeshuri basaga 10 batwite kandi bose baratewe inda n’abantu bataramenyekana.

Kugeza ubu, iperereza rikaba rigikomeje ngo harebwe ko n’abandi bakoze ibi bafatwa bagakurikiranwa.

Aganira na UMURYANGO, Umuvugizi w‘igipolisi cy’u Rwanda mu ntara y’uburengerazuba, Theobard Kanamugire yemeje aya makuru avuga ko bafunze umunyeshuli uri mu bakekwaho gutera inda abakobwa b’abanyeshuli bagera kuri 3. Kanamugire yemereye UMURYANGO uyu uri mun bakekwa nawe yize kuri iki kigo mu myaka yatambutse.

Yagize ati " Nibyo koko twafashe umwe mu bakekwaho gutera indana abana b’abanyeshuli....Amakuru twamenye n’uko nawe yari asanze ari umunyehuli kuri iryo shuli, ni abakobwa batatu ntabwo ari 10 nk’uko byakunze kuvugwa kuko iperereza twakoze ryat1eretse ko ari batatu gusa."

Ufunzwe ni Chrisostome w’imyaka 23 y’amavuko bivugwa ko ariwe wateye inda umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 17 akaba kuri ubu afite umwana w’amezi atanu.

Theobard yakomeje asaba inzego zose bireba gukurikirana imibereho y’abana batarageze imyaka y’ubukure, yanibukije ababyeyi gukora inshingano zabo mu gihe abana babo bavuye ku ishuli bakabaganiriza, bakirinda ibishuko by’iki gihe.

Yavuze ko mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, umuntu usambanya umunyeshuli ahanishwa igifungo cya burundu.

Uyu mwana w’imyaka 17, afite uruhinja rw’amezi 5 kuri ubu ukekwaho ku mutera inda yamaze gufatwa n’iznego z’umutekano.

Uyu munyeshuli uri mu bakekwaho afashwe nyuma y’umukwabo wakozwe muri iki kigo mu mpera z’iki Cyumweru gishize, ku bufatanye n’Impuzamiryango y’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO), Komisiyo y’igihugu y’abana (NCC) ndetse na Polisi y’u Rwanda hagamijwe kureba icyaba ari intandaro y’abanyeshuri baterwa inda cyane muri iki kigo.