Print

Nyuma yo gutsinda APR FC Rutanga yijeje abafana ba Rayon Sports igikombe cya Super Cup

Yanditwe na: 18 September 2017 Yasuwe: 1574

Umukinnyi Rutanga Eric yatangaje ko nubwo batsinze APR FC mu gikombe cy’Agaciro Development Fund igitego 1-0,biteguye kongera gutsinda APR FC mu gikombe cya Super Cup giteganyijwe ku wa Gatandatu taliki ya 23 Nzeri 2017 mu mukino uzabera kuri Stade Umuganda I Rubavu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru uyu musore watsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku mukino wabahuje na APR FC yemeje ko yishimiye gutsinda igitego ku mukino nk’uyu kandi ari myugariro ndetse ashimangira ko kuri uyu wa Gatandatu ari bwo hari intambara ikomeye cyane ko iki gikombe bagikeneye kurusha n’iki cy’Agaciro batwaye.

Yagize ati “Ku wa Gatandatu ni ugukina kurusha uko twakinnye uyu munsi kubera ko iriya Super cup niyo dukeneye cyane kandi ntitwatsinda iyi match ngo turegeze kuri iriya.Tuzakora cyane biruseho kuko turifuza kongera gushimisha abafana “.

Rutanga yageze mu iyi kipe ya Rayon Sports uyu mwaka nyuma yo kuva muri APR FC yari amazemo imyaka isaga 8 aho yaje gushaka umwanya muri iyi kipe cyane ko yari yarabuze umwanya ubanzamo muri APR FC.


Comments

Rito 19 September 2017

Tukuri inyuma