Print

Kirehe: Hatangijwe gahunda yo gutera imiti yica imibu mu ngo 85873

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 September 2017 Yasuwe: 183

Igikorwa cyo gutera umuti wica imibu mu nzu z’abaturage mu karere ka Kirehe cyatangiriye mu murenge wa Gatore. Biteganyijwe ko mu minsi 20 kizamara hazaterwa mu ngo zigera ku bihumbi 85873 mu karere kose zibarurwamo abaturage 345415.

Umwaka ushize Iki gikorwa cyakozwe mu kwezi kwa Nzeli hakaba haratewe mu ngo 83640. Ibitaro bya Kirehe bitangaza ko mbere aka karere Kari mu turere icumi tuzahazwa na maraliya aho hafi 190 ibuhumbi byagaragayeho malaria mu mwaka wa 2016 ariko ubu hari ibihumbi 40.

Dr. Faustin Magloire Kitungire ushinzwe ubuvuzi mu bitaro bya Kirehe avuga ko iyi ari indwara yibasira cyane abana bari munsi y’imyaka itanu kimwe n’abagore batwite.

Gusa mu kwezi kwa gatanu n’ukwa gatandatu ikibare y’abarwayi ba malaria yarasamutse biturutse mu nkambi ya Mahama icumbitsemo Abarundi ariko ku bw’ingamba zafashwe Iyi mibare yaragabanutse iva ku bihumbi hafi 12 igera ku 1406 .

Mu rusange ngo barishimira ko iki gikorwa kije mu gihe imvura itangiye kugwa ari nabwo imibu igiye kororoka.

RBA