Print

Rubavu/ Nyundo: Ku mugezi wa Sebeya hatoraguwe umurambo w‘uruhinja

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 September 2017 Yasuwe: 639

Murenge wa Nyundo hatoraguwe umurambo w’uruhinja hafi y’inkengero z’umugezi wa Sebeya, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 18 nzeri 2017 nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, IP Eulade Gakwaya, mu kiganiro cyihariye yahaye UMURYANGO.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nkora, mu Kagari ka Mukondo mu Murenge wa Nyundo ho mu Karere ka Rubavu. Ngo ahaganga saa mbili nibwo umurambo w’uyu mwana watowe mu ishyamba ry’inturusu riri ku nkombe z’umugezi wa Sebeya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, IP Eulade Gakwaya, yabwiye UMURYANGO ko iperereza ryahise ritangira kugirango hamenyekana nyina w’urwo ruhinja.

Yagize ati “ Ayo makuru twayamenye hatoraguwe umurambo w‘uruhinja hafi n’umugezi wa Sebeya, ubu umurambo twawujyanye mu bitaro bya Gisenyi kugirango hakorwe iperereza tumenya uwaba yataye urwo ruhinja.”

Umubyeyi wihekuye akiyicira umwana, iyo bimuhamye, ahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 143 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko kwihekura ari ubwicanyi bukorewe umwana wabyaye cyangwa uwo ubereye umubyeyi mu buryo bwemewe n’amategeko.


Comments

Elivis Ntaganda 20 September 2017

Ariko abakobwa nk’aba baracyabaho koko? niba yari yamubyaye adashoboye kumurera nibu iyo amushyira ahantu hagaragara akahamusiga abantu bakamutwara, akarerwa nk’izindi mfubyi zose mu muryango nyarwanda.Gusa polisi yacu turayizeye iperereza rizakorwa kandi uwabikoze azahanwa hakurikijwe amategeko.