Print

Kenya: Abafaransa binjiye mu matora, itariki y’amatora ishobora guhinduka

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 19 September 2017 Yasuwe: 1733

Sosiyete y’Abafaransa yumvikanye n’igihugu cya Kenya kuburyo bushya bw’ikoranabuhanga bagiye kubaha bazifashisha mu kubarura amajwi mu matora ya Perezida ateganyijwe mu ukwakira 2017.

Iyi sosiyete ivuga ko tariki ya 17 y’amatora ishobora kuzagera batararangiza gutunganya iryo koranabuhaga.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Nzeri 2017, mu kiganiro n’itangazamakuru iyi sosiyete ya OT Mopho yatangaje ko iri gukoresha ingufu nyinshi ngo itunganye iri koranabuhanga kandi ko babimenyesheje komisiyo y’amatora muri Kenya.

OT Morphon ivuga ko umwanya bizayisaba ishyiri iri koranabuhanga muri mudasobwa zigendanwa zigera ku bihumbi 45 ari munini ku buryo tariki ya 17 z’ukwa cumi ryaba ritaramara gutunganywa.

Raila Odinga uhanganye na Perezida Kenyata mu matora yavuze ko ikoranabuhanga ryakoreshejwe ariryo ryatumye yibwa amajwi yavuze kandi ko azitabira amatora ari uko abagize komisiyo y’amatora bavuyeho.