Print

Gisagara: Ikibazo cy’ abana bata ishuri cyarahagurukiwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 19 September 2017 Yasuwe: 427

Umunyeshuri wo mu karere ka Gisagara usibye ishuri inshuro nyinshi atangwa raporo ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze bukajya kumushaka bukamusubiza mu ishuri.

Ikibazo cy’abana bata amashuri mu karere ka Gisagara cyarahagurukiwe. Umuyobozi w’urwunge rw’ amashuri rwa Gisagara A, Mukeshimana Felicite yatangaje ko umwaka ushize abanyeshuri 33 bari barataye ishuri, kuri ubu bakaba bararigaruwemo.
Yagize ati “Aba bata amashuri muri iyi myaka baragabanyuka kuko yashinzwemo imbaraga, ubushize twabaga dufite nka 40, 50 bataye ishuri”
Mukeshimana akomeza avuga buri kwezi ubuyobozi bw’ ibigo bukora urutonde rw’ abanyeshuri bagaragaraje ibimenyetso byo guta ishuri. Ni ukuvuga abasibye kenshi.
Ngo uru rutonde rushyikirizwa ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze zikajya gushaka abana aho bari hose bakagarurwa mu ishuri.
Ati “Umwaka ushize abana 33 bari barataye ishuri ubuyobozi bwagiye kubashaka burabagarura”
Impamvu zituma abana bata amashuri
Mukeshimana avuga ko mu mpamvu zituma abana bata ishuri harimo ubukene n’amakimbirane mu miryango.

Yagize ati “Ingo nyinshi zitabanye neza abana baraducika”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari ka Bukinanyana Ndereyimana Nazel yavuze hari abana bataga ishuri bakajya gukora mu mirima y’ umuceri. Ngo ibi ntibikibaho kuko ubuyobozi bwahagurutse kubirwanya bwivuye inyuma.

Yagize ati “ Hari abana bataga ishuri bakajya gukora mu mirima y’ imiceri. Iki kibazo twaragihagurukiye nk’ ubuyobozi bw’ akagari ubu nta mwana ugita ishuri ngo ajye gukora mu mirima y’ ibisheke”.

Umwana w’ umunyeshuri uri mu kigero cy’ imyaka 15 twasanze muri aka kagari, yadutangarije ko nta mwana utishoboye ngo age gukora mu mirima y’umuceri kuko ubuyobozi bwabihagaritse.

Umuyobozi w’ akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome avuga ko gukurikirana imyigire y’abana ku mashuri ari inshingano z’ inzego z’ ibanze.

Yagize ati Ni inshingano z’ ubuyobozi gukurikirana ubwitabire kugira ngo turwanye guta amashuri(drop out. Igiti kigororwa kikiri gito iyo umwana atitaweho akiri muto niho amara gukura ukabona abaye ikirara.”