Print

Minisitiri Kaboneka na Minisitiri Busingye basanze Gicumbi isinziriye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 September 2017 Yasuwe: 2243

Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu Francis Kaboneka na Minisitiri y’ ubutabera akaba n’ intumwa nkuru ya Leta basuye akarere ka Gicumbi basanga ishoramari mu mugi wa Gicumbi risinziriye.

Ni mu nama yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nzeli 2017 igamije gusuzumira hamwe amahirwe ari mu karere ashobora gukurura ishoramari bareba n’ibimaze gukorwa mu kuvugurura umujyi wa Gicumbi n’ishoramari muri rusange.

Iyi nama mpuzabikorwa ku iterambere ry’ akarere ka Gicumbi yitabiriwe n’ abafatanyabikorwa b’ akarere na guverineri w’ intara y’ Amajyaruguru Jean Marie Vianney Gatabazi.

Minisitri Kaboneka yasabye akarere ka Gicumbi kuvugurura imiturire anabashishikarize gukorerahamwe nk’ inzira y’ iterambere.

Yagize ati “Tugomba kurwanya akajagari mu miturire, kuko biri mu nyungu zacu n’abazadukomokaho. Ni cyo tubereyeho. Turifuza ko Gicumbi itera imbere. Turabasaba tubashishikariza kwiteza imbere, mwishyize hamwe, mufatanyije. Dufatanye”

Minisitiri Kaboneka yasabye abanyagicumbi kurwanya abarembetsi bacuruza ibiyobyabwenge, ahubwo bagaharanira ishoramari n’iterambere rirambye.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu Ladislas Ngendahimana yatangarije Umuryango ko aba ba Minisitiri n’ abari muri iyi nama nyuma yo gusanga aka karere katihuta mu iterambere n’ ishoramari hashyizweho komisiyo ishinzwe gucukumbira ibidindiza ishoramari n’ iterambere ry’ aka karere.

Ngendahimana avuga ko mu byumweru bibiri biri imbere iyi komisiyo izamurika raporo igaragaza ibidindiza ishoramari n’ iterambere bya Gicumbi.

Nubwo iyi nama yagaragaje ko Gicumbi isinziriye mu ishoramari n’ iterambere aka karere niko kabaye aka kabiri mu kwesa imihigo mu mwaka wa 2015/ 2016. Gicumbi yagize amanota 80,3% Gasabo ya mbere igira 81, 6% naho Musanze ya 30 igira 70,37%.



Comments

Tayifa 21 September 2017

Byaba bibabaje kuba waba uwa mbere umwaka umwe ikurikiyeho ukaba uwanyuma,niba Gicumbi yarabaye iyakabiri mu mihigo niyongere ikanguke idashiduka yasigaye inyuma, irwanye ibiyobyabwenge biboneka muri kariya gace.