Print

SKOL igiye kujyana Rayon Sports mu nkiko kubera kwica amasezerano bagiranye

Yanditwe na: 20 September 2017 Yasuwe: 8150

Uruganda rwenga inzoga rwa SKOL rugiye kurega ikipe ya Rayon Sports nyuma y’aho iyi kipe yishe amasezerano bagiranye igaha isoko ryo kubakorera imyenda Fezabet kandi ryari irya SKOL.

Nkuko twari twabibagejejeho mu nkuru yo mu kanya, uyu munsi nibwo ikipe ya Rayon Sports yasohoye umwambaro bazambara mu mwaka w’imikino ugiye gutangira ku I Taliki ya 29 Nzeri 2017,umwambaro wakozwe na AHL Sports yo mu Budage izakorana na Fezabet.SKOL ikimara kubyumva yahise itangaza ko igiye kurega Rayon Sports kubera kwica amasezerano dore ko bari bavuganye ko aribo bazajya bakorera iyi kipe imyambaro none birangiye Fezabet ariyo iritwaye ndetse ihita ikorana n’uru ruganda rwo mu Budage.

Nyuma yo kumva ko SKOL igiye kurega,Rayon Sports yahise ishaka abanyamategeko bakomeye ba hano mu Rwanda mu rwego rwo guhangana n’uru ruganda rushaka kurwana ku masezerano bagiranye.

Mu makuru duheruka kubagezaho ni uko isoko ryo gukorana na Fezabet ryashatswe na Gacinya Dennis ubuyobozi bw’umuryango butabizi ndetse nibo bamuhaye amafaranga agera kuri miliyoni 12 zaguzwe umukinnyi Yannick Mukunzi.

Fezabet ni sosiyete nshya igiye gutangira gucuruza ibijyanye no gutega ku mikino aho ifitanye ubufanye n’indi yo mu Budage yitwa My Bet.


Comments

Ngunda 21 September 2017

Ariko abanyamakuru bacu namwe muraducanga!! None se ko mutatubwiye icyo ayo masezerano ya Rayon na Skol yavugaga. niba mwaranabyanditse muri iyo nkuri ya mbere kuki mutekerezako abantu twese tuzi aho tuyishakira! ubundi mwagakwiye kuyilinkinga kugirango mutworohereze.


IS 21 September 2017

Ndasubira kuri Miitzig niba Skol ibona aba Rayon nta nyungu idufitemo!!!!


Isai 21 September 2017

Niba SKOL igiye gukurura imanza izabihomberamo inzoga nanywaga inzoga zayo kubw’ubufatanye na Gikundiro ndi mu bahita bareka Skol aho iva ikagera. Ubundi ryari ugukorana n’urundi ruganda rukora ibinyobwa iriya rero sibyo ikora.


kakak 21 September 2017

Ariko iyo rayon itabaho muba muvuga iki? Birakenewe ko uyanditseho akwiye kujya yishyura kuko niyo yonyine ituma ibinyamakuru byanyu bisomwa. Ndatekereza ko rayon itarenze ku masezerano kuko nayo ifite abanyamategeko bayigira inama. Ibi bishobora kuba biterwa n’abantu bake bahora bifuza ko rayon yahora hasi, none Gacinya Deny adufashije kubamwaza , batangira gushakisha ibibazo aho bitari. Iyi Skol ifite inyungu ko rayon yaba ikipe ikomeye mu gihugu no mu mahanga, kandi skol nta bushobozi ifite bwo kuyiha amafaranga yose akenewe, ubwo rero nireke, rayon ishake n’abandi bafatanyabikorwa, bapfa kuba badakora nk’ibyo skol ikora. Ubu se nta nyungu yabonye zo kuba ikorana na rayon! azabibaze BRALIRWA niyo ibizi, yamuha ubuhamya.


Alias 20 September 2017

Ko mu nkuru yanyu muterekanye aho unuyobozi bwa skol bwemeza ibi bihuha mwatangaje?


se7 20 September 2017

Niba igiye kuturega natwe turareka inzoga zayo turebe uzabihomberamo nonese itubuza kugira abandi bafatanya bikorwa yitwaje iki?ejobundi ntibari batangiye kongera amasezerano iratakamba none igiye kutubihiriza skol we mwabyihoreye ibyinkiko


20 September 2017

Ga ntibizoroha


hhhgh 20 September 2017

uhubwo skol niyongere amafaranga itnga muri rayon cg rayon isese ayo masezerano haze abandi.