Print

Jeannette Kagame yavuze impamvu u Rwanda ruteza imbere ubuzima

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 September 2017 Yasuwe: 1424

Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida w’ u Rwanda yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kutazacika intege mu rugamba guharanira ko Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza.

Yabivugiye mu nama y’Ihuriro ry’Abagore b’Abaperezida b’Ibihugu by’Afurika (OAFLA) yabereye ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nzeri 2017, ahateraniye inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Jeannette Kagame yavuze ko urubyiruko ari rwo ruza ku isonga mu kurindwa indwara z’ibyorezo nka Virusi itera Sida, kandi u Rwanda rukabikora rufatanyije n’abafatanyabikorwa mu buzima.

Yagize ati “Nk’igihugu kizera ko urubyiruko ari rwo maboko y’ejo, ntago twaterera iyo. Niyo mpamvu dukomeza kongera ingufu mu kwita ku buzima, dukusanya amakuru ajyanye n’ubuzima, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu aribo twita abajyanama b’ubuzima.”
Yatanze ingero za bimwe mu bikorwa ahagarariye kandi yanashinze birimo Umuryango Imbuto Foundation, Umuryango ufite gahunda y’imyaka 12 yigisha abakobwa b’abangavu kumenya iby’ubuzima bwabo.

Yavuze kandi ko mu Rwanda hari gahunda yo gufasha abana bavukanye virusi itera Sida bagera ku 8.134 kubasha kubona miti igabanya ubukana, anongeraho ko n’urubyiruko ruri mu kigero cy’ubugimbi rugera ku 9,904 ruri hagati y’imyaka 10 na 19 nabo bahabwa iyo imiti bakanakurikiranwa.

Jeannette Kagame yasabye bagenzi be bitabiriye iyi nama gufasha urubyiruko kugera kuri serivisi z’ubuzima, kugira ngo hatagira ikibatangira mu kugera ku ntego bafitiye umugabane w’Afurika.