Print

Ijambo rya Trump muri Loni ryanenzwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 September 2017 Yasuwe: 2894

Ijambo rya mbere perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump yavugiye y’ abakuri b’ ibihugu bigize umuryango w’ Abibumbye ryanze na bimwe muri ibi bihugu.

Perezida Trump yavuze ku gihugu cya Iran, yongeraho ko azonona cyane igihugu cya Koreya ya Ruguru nibiramuka bibaye ngombwa ko ayigaba ibitero.

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Iran Mohammad Javad Zarif Khonsari yavuze ngo “Ijambo Trump yavuze ni iryo kubwira abanyamakuru ariko si iryo kuvugira mu nama y’ umuryango w’ abibumbye”

Koreya ya Ruguru ntacyo iratangaza ku ijambo rya Trump ry’ uko azayonona.

Perezida Trump mu ijambo rye yakomoje ku bihugu birajwe ishinga no guteza imbere ubuzima bw’ abaturage babyo. Gusa umwanya munini yawuhariye kuvuga ku bihugu avuga ko bifite umugambo wo guhungabanya umutekano mu Isi.

Si rimwe si kabiri Amerika yashinje Koreya ya Ruguru gukora ibisasu kirimbuzi. Perezida Trump aherutse kunenga mugenzi wa Koreya ya Ruguru avuga ko abifite ibisasu kirimbuzi byatuma yiyahura.

Trump yavuze ngo “Mu gihe byaba ngomba ko yirinda ikarinda n’ inshuti zayo nta kindi izakora uretse gutera Koreya ya Ruguru”.

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Swede Margot Wallström yavuze ko iri jambo ryabaye ribi bitewe n’ uko ryavuzwe mu gihe ridakenewe rikanabwira abo ritagenewe.

Trump yanakomoje ku gihugu cya Venezuela avuga ko Leta y’ icyo gihugu irya ruswa ikanica avuga ko Amerika yiteguye kugira icyo ikora.

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Venezuela Venezuela Jorge Arreaza yamaganye icyo yise iterabwoba. Ati "Trump si perezida w’isi yose, ntanashoboye kuyobora Leta ye,"

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macro yavuze ku masezerano y’umugambi w’ibirwanisho kirimbuzi bya Iran, avuga ko kuyavamwo rizaba ari ikosa rikomeye.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Minisitiri w’ intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yashyigikiye perezida Trump.