Print

Mulisa yarahiriye kwihorera kuri Rayon Sports muri super cup

Yanditwe na: 21 September 2017 Yasuwe: 2936

Umutoza w’ikipe ya APR FC Mulisa Jimmy aratangaza ko yiteguye kwihorera kuri Rayon Sports yamutwaye igikombe cy’Amahoro mu buryo budafututse aho yarahiriye kuyigaranzura kuri uyu wa Gatandatu mu gikombe kiruta ibindi (Super Cup) bazahurira I Rubavu.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times uyu mutoza yatangaje ko bamaze iminsi mu myitozo ndetse biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo bazahe ibyishimo abafana bayo.

Yagize ati “Nubwo twatsinzwe na Rayon Sports mu mikino y’Agaciro,twiteguye neza igikombe cya Super Cup kandi twiteguye kugitwara.Turifuza gutwara iki gikombe kugira ngo dutangire shampiyona dufite umwuka mwiza.Nubwo bikomeye,tugomba gutsinda uriya mukino.”

Kuva aya makipe yatangira guhura mu mwaka wa 1995,aya makipe amaze guhura inshuro 80 aho Rayon Sports imaze gutsinda inshuro 24 mu gihe APR FC imaze gutsinda inshuro 32.Aya makipe yombi amaze gutsindana ibitego 126 aho APR FC ariyo yatsinze byinshi 65 mu gihe Rayon Sports yatsinze 61.


Comments

Isaie 21 September 2017

Akagabo gahimba akandi kataraza kandi ngo uguhiga ubutwari muratabarana ngwino utubone Gikundiro ikomeze kwandika amateka. Uyu mwaka nawo ni uwacu.


se7 21 September 2017

Tuzongera tubatsinde ibyo gutsindwa byararangiye ,igikombe cya 3 ninkitegeko kucyegukana muntangiro za championa