Print

Katauti yatangaje byinshi kuri Rayon Sports mbere y’umukino wa Super Cup

Yanditwe na: 21 September 2017 Yasuwe: 6038

Umutoza wungirije w’ikipe ya Rayon Sports Ndikumana Hamad yatangaje ko bafitiye icyizere abakinnyi bayo ndetse ko bizeye neza ko bazitwara neza mu mukino uzabahuza na APR FC mu gikombe cya Super Cup kizabera I Rubavu ku I saa kumi n’ebyiri.

Uyu mutoza watoje umukino wa Feza Cup ubwo Rayon Sports yatsindaga Etincelles ibitego 2-0, nyuma y’uyu mukino yatangarije abanyamakuru ko kuva bagera mu ikipe ya Rayon Sports biyemeje kuzatwara buri gikombe gikinirwa mu Rwanda ndetse biteguye kwitwara neza ku mukino wa Super Cup.

Yagize ati “Ikipe yacu iraduha icyezere ndetse yakiduhaye mbere y’uko dutangira imyitozo.Twaje muri Rayon Sports dufite intego yo kuba twatwara ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda ndumva nicyo ku wa Gatandatu tuzacyegukana.Nta bwoba dufite turiteguye,dufite ikipe nzizakandi uretse iby’umukino,twizeye abakinnyi bacu 90 ku ijanakandi nabo barashaka kugitwara."

Uyu mutoza yavuze kandi ko nta makuru ya APR FC bakurikirana ndetse batajya bifuza kumenya amakuru ayivugwamo ndetse aboneraho guha abafana icyizere kuri uyu mukino uzaba ari ishyiraniro.

Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu saa kumi n’ebyiri aho kwinjira ari ibihumbi 30 ahadatwikiriye mu gihe mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda.


Comments

kay 21 September 2017

Muraribwaribwa rero ngaho nimubitwereke