Print

Muhitira arerekeza mu Bufaransa mu marushanwa akomeye yashakiwe na Disi Dieudonne

Yanditwe na: 21 September 2017 Yasuwe: 501

Umusore Muhitira Felicien uzwi nka Magare yongeye kwerekeza mu Bufaransa mu marushanwa atandukanye yashakiwe na Disi Dieudonne,nyuma yo kwegukana irushanwa rya Semi Marathon Marvejols-Mende 2017” ryahabereye ku itariki ya 23 Nyakanga 2017.

Muhitira Felicien

Uyu musore umeze neza muri iyi minsi arerekeza mu marushanwa atandukanye mu Bufaransa arimo: Le Lion Semi Marathon International 2017 (21 Km) rizaba ku tariki 24 Nzeri 2017, Charles ville Mézières” (23 km) rizaba tariki 1 Ukwakira 2017, “20 km de Paris” rizaba tariki 8 Ukwakira 2017 ndetse na “Marseille-Cassis” (20 km) azasorezaho rizaba tariki ya 23 Ukwakira 2017.

Magare aherutse kwegukana irushanwa ryo muri Congo Brazzaville

Mu kiganiro Umuryango wagiranye na Disi Dieudonne wamushakiye aya marushanwa cyane ko amaze iminsi abikorera abakinnyi b’abanyarwanda yadutangarije ko aya marushanwa akomeye cyane ugereranyije n’ayo aherutse kwitabira gusa atubwira ko Magare agomba kwitwara neza kugira ngo abe yabasha gukomeza kubaka izina bityo bibe byamufasha kubona abandi baterankunga.

Disi wakinnye nk’uwabigize umwuga akomeje gushakira amarushanwa abanyarwanda
Yagize ati “Nibyo koko ninjye wamushakiye aya marushanwa agiye kwitabira cyane ko harimo ayo nanjye nagiye ntsinda nka 20 km de Paris na Marseille-Cassis. Ndashaka kureba uko nawe ayitwaramo kuko n’ amarushanwa akomeye ugereranyije n’ayo yari amaze iminsi yitabira kandi si we wenyine kuko ndifuza gufasha abandi bakinnyi benshi bazakomeza kuzamura urwego rwabo cyane ko aba managers babo batababanira neza.Magare agomba kwitwara neza kugira ngo abashe kubona abaterankunga kuko byamufasha gukomeza gutungwa ni umukino akina.”

Disi Dieudonne yadutangarije ko yifuza ko abakinnyi b’u Rwanda bashakirwa amarushanwa menshi hanze y’u Rwanda ndetse yemeza ko agiye gukomeza kubafasha cyane ko kuva yagaruka I Kigali yakomeje kubakurikirana no kuyabashakira nubwo atabifitiye uburenganzira.

Nubwo imikino Olimpiki iri mu mwaka wa 2020 mu mugi wa Tokyo,Disi Dieudonne yasabye ubuyobozi bwa Federasiyo ko bwatangira gukurikirana abakinnyi nibura u Rwanda rukazagira abakinnyi bagera ku 10 mu gusiganwa muri metero ibihumbi 10 (10,000m) ndetse no muri Marathon.

Muhitira arahaguruka kuri uyu wa Kane Taliki ya 21 Nzeri 2017 ahagana saa kumi ,arajyana n’indege ya Qatar Airways aho agiye kongera guhesha u Rwanda ishema nyuma yo kwegukana irushanwa rya “Semi Marathon International de Brazzaville 2017” riheruka kubera muri Congo Brazzaville tariki ya 14 Kanama 2017.