Print

Kamonyi: Nsabimana yasezeranye imbere y’ amategeko n’ uwo byari byavuzwe ko ari mushikiwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 21 September 2017 Yasuwe: 8795

Kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeli umusore witwa Nsabimana yasezeranye imbere y’ amategeko na Nkundubutatu Shalom bari bagiye gusezerana tariki 22 Kamena bigapfa ku munota wa nyuma.

Tariki 22 Kamena isezerano ry’ aba bombi ryakomye mu nkokora n’ amakuru yagugaga ko Nkundubutatu ari mushiki wa Nsabimana.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Nsabimana n’ umukunzi we Nkundubutatu batangiye kubana nk’ umugore n’ umugabo. Ubwo bari bagiye gusezerana muri Kamena hari amakuru yavugaga ko uyu mukobwa atwite.

Isezerano rikimara gupfa hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane koko niba uyu musore n’ uyu mukobwa bafitanye isano ya bugufi. Iri perereza ryerekanye ko abatangaje ko aba bombi bafitanye isano byari amatiku yo mu miryango.

Tariki 13 Nzeli imiryango yombi yandikiye ubuyobozi bw’ umurenge ibumenyesha ko iperereza ryekanye ko Nsabimana Atari musaza wa Nkundubutatu. Ibi nibyo byatumye ubuyobozi bw’ umurenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi bufata icyemezo cyo kubashyingira.

Uyu muhango wabereye mu murenge wa Kayenzi kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeli 2017.


Comments

Khalid 21 September 2017

Umuti bawukoze birakunda