Print

Mulisa yatangaje uko APR FC ihagaze mbere yo guhura na Rayon Sports

Yanditwe na: 21 September 2017 Yasuwe: 1588

Umutoza Jimmy Mulisa aratangaza ko ikipe ye ya APR FC imeze neza ndetse yemeza ko umwuka bafite ndetse n’ubushake bafite bwo kwegukana igikombe cya Super Cup ari ubwa mbere yabibona kuva yagera mu ikipe ya APR FC.

Uyu mutoza uherutse gutangaza ko yifuza kwihorera ku ikipe ya Rayon Sports yamutwaye igikombe cy’Agaciro mu buryo budasobanutse cyane ko hari kuri Tombola,we n’abakinnyi be bamaze iminsi bakora imyitozo ikarishye kugira ngo bazigaranzure uyu mukeba bahangana cyane.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo yo ku munsi w’ejo yatangaje ko icyitwa imyitozo bagikoze bihagije ndetse ko abakinnyi be bafite intego yo kwigaranzura mukeba.

Yagize ati “Abakinnyi bari tayari bafite ubushake bwinshi ndetse umwuka uri hejuru. Iyo uri umutoza ukabona abakinnyi bawe bameze kuriya usanga bishimishije. Ni bwo bwa mbere mbonye abakinnyi banjye bari tayari nk’ uko bameze ubu.”

Umutoza Jimmy Mulisa yavuze ko biteguye gukosora amwe mu makosa bakoze ku mukino baheruka gukina w’Agaciro ndetse yemeza ko yasabye abakinnyi be kwirengagiza ibyabaye muri uwo mukino bakaza bafite intego yo gutwara iki gikombe cya Super Cup.

Umukino wa Super Cup uzaba ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu saa kumi n’ebyiri kuri stade Umuganda aho kwinjira ari ibihumbi 3000 ahasanzwe,mu gihe mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda.