Print

Umukinnyi wa Chelsea yakoze impanuka Imana ikinga ukuboko (AMAFOTO)

Yanditwe na: 22 September 2017 Yasuwe: 4271

Umukinnyi Tiemoue Bakayoko ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Chelsea ku munsi w’ejo taliki ya 21 Nzeri 2017 yakoze impanuka y’imodoka ye ya Mercedes SUV ubwo yari avuye mu myitozo yo kwitegura umukino bafitanye na Stoke City kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu musore yakoze iyi mpanuka nyuma y’iminota 5 avuye ku kibuga cya Cobham Ground Chelsea ikoreraho imyitozo aho imodoka ye yaguze akayabo k’ibihumbi 154 by’amapawundi yataga umuhanda ikerekeza mu gashyamba kari hafi aho gusa ntiyangiritse cyane nkuko amafoto abigaragaza.

Uyu musore mushya mu ikipe ya Chelsea yagize amahirwe menshi kuko ikipe ya Chelsea yatangaje ko nta kibazo na kimwe yagize ndetse ari mu rutonde rw’abakinnyi bagomba kwerekeza ku kibuga cya Stoke city.

Iyi mpanuka ibaye nyuma y’aho umuvandimwe wa Bakayoko witwa Namory atangaje ko uyu mukinnyi adakunda gutwara imodoka mu bwongereza cyane ko batwarira mu kuboko kw’ibumoso bw’umuhanda.

Tiemoue Bakayoko yaje mu ikipe ya Chelsea avuye muri Monaco aho yaguzwe akayabo ka miliyoni 40 aho yaje asimbura Nemanja Matic werekeje mu ikipe ya Manchester United.