Print

Burundi: Capt Kamurari yashyinguwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 22 September 2017 Yasuwe: 2878

Capt. Kamurari Nicodeme , wahoze mu gisirikare cy’u Burundi akaba azwiho kuba ari we wururukije idarapo ry’u Bubiligi ubwo u Burundi bwari bumaze kubona ubwigenge, yashyiguwe mu cyubahiro.

Uyu musaza wari umwe mu basirikare bubashywe mu gihugu cy’ u Burundi yashyinguwe mu cyubahiro tariki 21 Nzeli 2017.

Mu 1962, ubwo Capt Kamurari yururutsaga ibendera ry’u Bubiligi, hari mu birori byari byitabiriwe n’umwami Mwambutsa Bangiricenge IV. Hari n’ abari bagize Leta y’u Burundi y’icyo gihe n’abari basanzwe bagikoloniza b’Ababiligi n’izindi ntumwa mpuzamahanga, ari nabwo u Burundi bwahabwaga ubwigenge.

Capt Kamurari Nicodeme azwiho kuba yaramanuye ibendera ry’u Bubiligi mu gihe uwazamuye iry’u Burundi ari uwitwa Matien Burasekuye.

Capitaine Kamurari Nicodeme yapfuye afite imyaka 76, yavukiye ku musozi wa Gashikanwa muri Komine Gashikanwa mu ntara ya Ngozi. Ku wa 15 Nzeri 2017, nibwo yapfuye