Print

Mugisha na Areruya ntibahiriwe na Shampiyona y’isi

Yanditwe na: 23 September 2017 Yasuwe: 763

Abasore 2 bari bahagarariye u Rwanda mu gusiganwa mu muhanda mu batarengeje imyaka 23 ,Mugisha Samuel na Areruya Joseph ntibahiriwe n’irushanwa cyane ko aba bombi batabashije kurisoza.

Ubwo iri rushanwa ryari rigizwe n’ibirometero 191 ryatangira Mugisha Samuel yahise acomoka mu gikundi we n’irindi tsinda ry’abakinnyi bagera kuri 20 barimo abanya Eritrea babiri ndetse baza gushyiramo intera ireshya n’iminota irenga 2 gusa uko irushanwa ryagendaga rikura abakinnyi bari kumwa na Mugisha bagiye bananirwa asigara ari kumwe n’abanya Eritrea 2.

Aba bakinnyi bashoboye kuzenguruka inshuro 6 ahantu bagombaga kuzenguruka bayoboye gusa baza gufatwa n’igikundi kinini cyarimo n’uwegukanye iri rushanwa umufaransa Benoit Cosnefroy.Mugisha ntiyashoboye kurangiza irushanwa nyuma yo kumara ibirometero birenga ijana ayoboye irushanwa.

Umusore Areruya Joseph we yakomeje gukiniramu gikundi gusa amahirwe ntiyaje kumusekera kuko ubwo bari basigaje ibirometero bya nyuma uyu musore yaje gutobokesha igare bituma atabasha gukomeza irushanwa byarangiye arivuyemo.
Uwegukanye Umwanya wa mbere ndetse agatwara umudali wa zahabu n’Umufaransa Benoit Cosnefroy wakoresheje amasaha 4 iminota 48 n’amasegonda 23.

Abakinnyi 10 ba Mbere:
1 Benoit Cosnefroy (France) 4:48:23
2 Lennard Kamna (Germany)
3 Michael Carbel Svendgaard (Denmark) 0:00:03
4 Oliver Wood (Great Britain)
5 Vincenzo Albanese (Italy)
6 Damien Touze (France)
7 Max Kanter (Germany)
8 Michal Paluta (Poland)
9 Mark Downey (Ireland)
10 Anders Skaarseth (Norway)