Print

Ubuhamya bw’ umwari watwitswe na gaz agasimbuka urupfu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 September 2017 Yasuwe: 4385

Umukobwa wo mu gihugu cya Nigeria witwa Desire Benjamin Chinenye, w’ imyaka 21 y’ amavuko yatangaje uko byamugendeye ubwo yatwikwaga gaz ku bw’ amahirwe agasimbuka urupfu.

Uyu mukobwa yavuze ko yazindutse mu gitondo akajya mu gikoni ngo acane gaz ashyushye amazi yo yoge age ku kazi.

Ngo yarashe ikibiriti bwa mbere gaz yanga kwaka, arasa ubwa kabiri, umuriro uhita umusimbukira igikoni gitangira kugurumirana.

Avuga ko umuriro watse mu gikoni hose akabura intege zimusohora muri icyo gikoni. Gusa ngo ntabwo azi uko yaje gusimbuka yisaga yageze hanze.

Avuga ko abo mu muryango bari hakiryamye bumvise ikintu kituye hasi baza kureba bagasanga umukobwa wabo arimo gushya. Ngo basuye mu nzu bazana indobo y’ amazi bayimusukaho ku kw’ amahirwe umuriro wamwakagaho urazima.

Nubwo uyu muriro wazimye wari wamaze kumwangiza umubiri hafi ya wose. Bamujyanye kwa muganga, abaganga banga kumwakira. Desire avuga ko kuba abo baganga baranze kumwakira bitatewe n’ ubugome cyangwa umutima mubi ahubwo byatewe n’ uko babonaga ntacyo bamumarira.

Ngo yamujyanye ku bindi bitaro abaganga bamwitaho kubw’ ibitangaza Imana ikora abasha kurokora iyo mpanuka atahasize ubuzima. Ngo hari igihe cyageze amera nk’ upfuye.

Ati “Hari inshuti yanjye twari kumwe kwa muganga irimo kunsengera, umurongo werekana uko umutima utera, urahagarara bivuze ko ntari ngihumeka. Icyo gihe numvaga ububabare bukomeye mu mutwe, sinzi uko byagenze abaganga baza banyitaho ndakira”.

Ikinyamakuru Afrikmag dukesha iyi nkuru cyatangaje ko uyu mukobwa kuri ubu wamaze gusezererwa n’ abaganga avuga ko atari wenyine iyi mpanuka yateye inkovu, kuko n’ inshuti n’ abavandimwe be nabo bafite inkovu ku mutima.