Print

CAF yambuye Kenya uburengenzira bwo kwakira irushanwa rya CHAN 2018

Yanditwe na: 24 September 2017 Yasuwe: 709

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ryamaze kwaka Kenya uburenganzira bwo kwakira imikino nyafurika y’amakipe y’abakina y’abakina imbere mu gihugu CHAN.

Nyuma y’inama yahuje akanama ka CAF gashinzwe gutegura amarushanwa, yabaye ku munsi w’ejo Taliki ya 23 Nzeri 2017 mu mugi wa Accra muri Ghana yanzuye ko iki gihugu cyambuwe uruhushya rwo kwakira amarushanwa kubera ibibazo bya politiki biri muri iki gihugu.

Akanama ka CAF gashinzwe gutegura amarushanwa kasuye igihugu cya Kenya kuva ku italiki ya 11 kugeza ku ya 17 Nzeri,gasanga ikibuga kimwe muri 4 bisabwa aricyo kimaze gukorwa kandi irushanwa riteganyijwe gutangira guhera ku italiki ya 12 Mutarama kugeza ku ya 04 Gashyantare 2018.

Si ubwa mbere igihugu cya Kenya cyambuwe ibyo kwakira imikino nyafurika kuko mu mwaka wa 1996 nabwo yambuwe kwakira igikombe cy’Afurika gihabwa Afurika y’epfo byarangiye inacyegukanye.

Amakuru aravuga ko ibihugu nka Maroc na Afurika y’Epfo aribyo birahabwa amahirwe yo kwakira iri rushanwa gusa CAF yo iratangaza ko hangiye kongera kwakirwa amabaruwa y’ibihugu byifuza kwakira iki gikombe.