Print

Nyampinga w’u Burundi yahamije ko yabyaranye na Diamond impanga

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 24 September 2017 Yasuwe: 6008

Nyampinga w’u Burundi 2012, yateruye ahamya ashize amanga ko amaze imyaka igera kuri ine arera abana b’impanga yabyaranye n’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba,Diamond Platnumz ubana bitewe n’amategeko n’umugore witwa Zari The Lady Boss.

Ibi bivuzwe nyuma y’iminsi mike uyu muhanzi ashinjwe bikomeye n’umunyamideli Hamisa Mobetto kwirengagiza inshingano nyamara bafitanye igihango,Umwana.

Byageze aho Diamond abura uko abigenza ndetse umugore we,Zari yari yatangiye kwandagaza,Hamisa amubwira ko ari umugore utaryamana n’umugabo we .Nyuma Hamisa yashyize hanze amafoto agaragaza ibihe byiza yagiriye mu buriri ari kumwe na Diamond,kugeza ubwo uyu muhanzi yemeraga kumugaragaro ko yabyaye umwana kuri uyu mugore yanakoresheje mu mashusho y’indirmbo ‘Salome’.

Kuri ubu Miss Burundi (2012), Jesca Honey na we yavuze ko abana b’impanga yabyaye, ari aba Diamond ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya.

Jesca n’abana be babiri b’abakobwa b’impanga bivugwa ko yabyaranye na Diamond.

Jesca Honey, umugore w’imyaka 24 y’amavuko,yanditse agaragaza agahinda n’ishavu afite kuva mu 2013 abyara abana babiri b’impanga b’abakobwa. Avuga ko kuva yava kwa muganga kugeza iwe nta kintu na kimwe Diamond yigeze amafusha.

Yavuze ko ababazwa no kuba ntacyo uyu muhanzi yamufashije cyangwa ngo byibuza anamwereke ko y’uko amushyigikiye. Ngo habe no kuba yamuha n’ijana ngo agurire abana isukari.

Jesca Honey akaba ari nayo mazina akoresha ku rukuta rwaInstagram yatangaje ko yitegura gukorera urugendo muri Tanzaniya agamije kureba ise w’abana be.

Yakomeje avuga ko yiteguye no gukoresha ibizamini by’amaraso (DNA) ngo abana be bahabwe agaciro ku mitungo ya Diamond, yashimangiye ko kubona se [Abana be] ari uburengenzira bwabo.

Ati “Abantu bavuga ku bintu batabizi…Ni uburengenzira bw’abana banjye, ariko kuri Diamond ni iminsi ibiri yonyine akaba yagaragaje ukuri, bitaba ibyo nzagaragaza video n’amafoto yacu mu buriri, ndetse na Hoteli twari turyamyemo”

Diamond yemeye ko aba bana nabo ari abe, yaba agize abana batanu ku bagore batatu.

Nyampinga w’u Burundi yanditse ubutumwa anamenyesheje,Zari umugore wa Diamond.


Comments

Vincent De Gaulle 25 September 2017

Ahaaaa ndumva bikaze. Biteye agahinda kubona abantu barashyize imbere ibyaha. Bible iravuga ngo ’’... imana yabo ni inda, birata ibiteye isoni byabo’’.Bareke ariko Yesu naza bazarira bahekenye amenyo!!!


Vincent De Gaulle 25 September 2017

Ahaaaa ndumva bikaze. Biteye agahinda kubona abantu barashyize imbere ibyaha. Bible iravuga ngo ’’... imana yabo ni inda, birata ibiteye isoni byabo’’.Bareke ariko Yesu naza bazarira bahekenye amenyo!!!


dede 24 September 2017

nae yaragowe kbx , ndabona uzaza abyara wese azaza amugerekaho inda kubera cash gusa pe


imfizi 24 September 2017

Uyu mugabo Diamond ko abaye Ruharwa? Aho bageze bavuga ko atabyara bareke aze abibereke!