Print

Umukunzi wa Humble G aratwite, ubukwe bwabo bwasubitswe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 24 September 2017 Yasuwe: 2905

Manzi James [Humble Jizzo] umwe mu baririmbyi b’itsinda Urban Boyz yamaze gutangaza ko we n’umukunzi we bagiye kwibaruka imfura yabo mu minsi yavuba, uyu muhanzi yavuze ko ubukwe bwabo bwegejwe inyuma butazaba muri uyu mwaka wa 2017.

Hari hashize iminsi, Humble atangaje yitegura gushyingiranwa n’umukunzi we mu Ukuboza 2017, yavugaga ko imihango y’ubukwe izabera muri Amerika ngo kuko yari yamaze kumenyesha ababyeyi be batuye I Nyagatare umukazana wabo.

UMURYANGO ufite amakuru yizewe ahamya ko ubukwe busibitswe bitewe n’uko umukunzi we Amy Blauman atwite kandi inda ikaba ari imvutsi nk’uko bigaragazwa n’amafoto yashyizwe hanze. Bivugwa ko uyu mwana w’umukobwa bagiye kwibaruka azavukira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kugirango azahite ahabwa ubwenegihugu.

Ngo aba bombi bamaze kwemeranya kwita ku mwana wabo mbere y’uko ubukwe butaha mu 2018. UMURYANGO wagerageje kuvugisha Humble Jizzo ku murongo wa Telefone ariko ntibyakunda.

Uyu muhanzi na Amy Blauman batangiye gukundana mu buryo buteruye mu mwaka wa 2015. Urukundo rugitangira kuvugwa hagati yabo babanje kubihakanira itangazamakuru nyuma baza kubyemera ndetse kuri ubu bateganya kurushinga bitarenze impeshyi y’umwaka wa 2017.

Humble Jizzo n’uyu mukobwa ngo bamenyaniye muri Nigeria ubwo Urban Boyz yari yitabiriye iserukiramuco rya muzika rya ‘Gidi Culture Festival’ muri 2015. Bagarutse mu Rwanda, uyu musore yakunze kugaragara mu Mujyi wa Kigali atemberana na Blauman, kuva ubwo kugeza ubu ‘bari mu rukundo rukomeye’.

Photos:Inyarwanda