Print

Icyitezwe mu isubukurwa ry’umukino wa APR FC na Rayon Sports

Yanditwe na: 24 September 2017 Yasuwe: 4899

Ku munsi w’ejo nibwo umukino wa Super Cup wabaga aho waje gusubikwa ugeze ku munota wa 63 nyuma y’aho umuriro wabuze kuri stade hagashira iminota irenga 40 utaragaruka byatumye umusifuzi w’umukino Twagirumukiza Abdulkarim ndetse na Komiseri bahitamo kuwusubika ndetse biravugwa ko umukino ushobora gutangira bushyashya.

Nyuma yo gusubika uyu mukino abayobozi b’amakipe yombi binjiranye mu rwambariro n’abasifuzi kugira ngo bafatire icyemezo hamwe gusa nyuma y’aho FERWAFA yashyize hanze itangazo ryemeza ko ibizakurikiraho abanyarwanda barabimenyeshwa mu masaha 48 ari imbere gusa bashyiraho ko nubwo nta tegeko rigenga iyi Super cup hazakoreshwa ingingo ya 38 y’igice cya 6 yagombaga gukurikizwa iyo aba ari shampiyona.

Ingingo ya 38 y’igice cya 6 ivuga ku bijyanye no gusubika no gusubukurwa ku mukino mu gace karyo ka kane kavuga ko “Mu gihe umukino uhagaritswe n’ibihe bibi cyangwa ugupfa kw’ikibuga, uzongera usubirwemo wose kuri icyo kibuga. Itariki umukino uzakinwaho bizagenwa na komisiyo ya FERWAFA ishinzwe gutegura amarushanwa aho igomba guterana mu gihe kitarenze amasaha 48 kugira ngo yemeze umunsi umukino ugomba gukinirwaho na byinshi bizakurikizwa”.

Ibi bivuga ko uyu mukino mu nama ya FERWAFA bashobora kwemeza ko umukino usubirwamo ndetse guhera kuri 0 bikaba igihombo kuri Rayon Sports yari ifite ibitego 2 ku busa. Biravugwa ko Rayon Sports iramutse ibyanze ,igikombe cyahabwa APR FC maze Rayon Sports igashakirwa ibihano bikarishye.


Comments

[email protected] 25 September 2017

Ibyabaye ntawe utazi ubusobanuro bwabyo. Nibarangize deal, igikombe bagihe uwagiteguriwe na mbere y’uko Irushanwa riba. None se moteri izima aruko igitego kinjiye, ubwo icyo mutumva ni iki? Bareke kudutesha umwanya, nibatange igikombe kuko niyo umukino wasubirwamo, ntacyo byamara kuko uwabikoze ntaho yagiye.


HABINEZA YUSUFU 24 September 2017

FERWAFA yo yanze ibyifuzo by’ama equipe ko umukino wagumishwa ku masaha yateganijwe mu mabwiriza yayo y’iri rushanwa ikanga, yo izahanishwa iki?


KAREKEZI 24 September 2017

Abantu benshi barakeka ko hari abantu batumye Generators zitanga amashanyarazi zihagarara,kugirango umukino uzasubirwemo,bamaze kubona ko APR idashobora kwishyura ibitego 2.