Print

Amagare: Ndayisenga na bagenzi be ntibashoboye kubuza Peter Sagan kwandika amateka muri Shampiyona y’isi

Yanditwe na: 24 September 2017 Yasuwe: 587

Umunya Slovakia Peter Sagan yakoze amateka atarakorwa n’undi wese aho kuri iki cyumweru yongeye gutwara shampiyona y’isi mu gusiganwa ku magare mu bakuze ndetse iba iya 3 yikurikiranya atwaye ibintu bitarakorwa n’undi muntu uwo ari we wese mu mukino wo gusiganwa ku magare.

Mu irushanwa ry’uyu munsi u Rwanda rwari ruhagarariwemo na Valens Ndayisenga,abasiganwa bakoze ibirometero 267 aho bahagurutse ahitwa Rong berekeza Bergen urugendo rwarimo kuzenguruka aho byarangiye uyu munya Slovakiya yegukanye intsinzi akoresheje amasaha 6 iminota 28 n’amasegonda 11.

Sagan yahagereye rimwe na Alexandre Kristoff wakiniraga iwabo ndetse kubera ukuntu bari begeranye byasabye ko hitabazwa ifoto ya Camera kugira ngo barebe uwakandagiye mu murongo bwa mbere birangira Sagan ariwe wegukanye intsinzi yari iya 3 yikurikiranya muri shampiyona y’isi ndetse aca agahigo kuko nta muntu wari wabikora mu mateka y’isi.

Iri rushanwa niryo ryasoje imikino ya shampiyona y’isi yaberaga muri Norway aho yari imaze iminsi ikinirwa mu mugi wa Bergen.

Ku bijyanye n’umugabane wa Afurika iri rushanwa ryarangije abakinnyi babiri gusa umunya Afurika y’Epfo Janse van Rensburg n’umunya Eritrea Natanael Berhane.