Print

Mudugudu Havugiyaremye yavumbuye ibanga rituma abaturage ayoboye batanga mituweli 100/100

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 June 2018 Yasuwe: 3027

Havugiyaremye Jean Damascene yatangarije Umuryango ko abikesha guharanira kuba umuyobozi w’ indahemuka no gushishikariza abaturage kwibumbira mubimina.

Avuga ko umudugudu ayoboye yawuciyemo amatsinda ane y’ ibimina. Kimwe kiyoborwa n’ ushinzwe amajyambere, ikindi ushinzwe umutekano, ushinzwe amakuru mu mudugudu akayobora ikindi n’ ushinzwe imibereho myiza akagira icyo ayobora.

Ibi bimina biterana rimwe mu cyumweru, umuturage agatanga amafaranga uko yifite. Ufite 200 akayatanga, ufite 500 bikaba uko kimwe n’ ufite 2000 gukomeza.

Ati “Nashyizeho abayobozi bashinzwe kuyobora ibyo bimina nkababera umuhuzabikorwa”.

Havugiyaremye avuga ko aba muri kimwe muri ibyo bimina, umugore we akaba mu kindi gitandukanye ni icyo arimo. Ibi ngo ni mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwitabira ibi bimina.

Uyu muyobozi yatangaje ko iyo amafaranga amaze kugwira bagira icyo bita kurasa ku ntego, buri muturage akavuga icyo ashaka kugura.

Ngo kuri uwo munsi buri rugo ruzana amakarita ya mituweli, Havugiyaremye agakora urutonde rw’ abaturage bose, hanyuma agafata amafaranga yose ya mituweli akajya kuyishyura kuri SACCO.

Avuga ko iyo amaze kuyishyura, SACCO imuha borudero imwe iriho amafaranga yose yishyuye, ikanamuterera kashe kuri rwa rutonde ruriho abaturage bose b’ umudugudu we.


Mudugudu Havugiyaremye Jean Damascene ajya kwishyira abaturage be mutuelle de sante akanabakoreshereza amakarita yo kwivurizaho

Borudero, urutonde rw’ abaturage n’ amakarita yabo ya mituweli, Havugiyaremye abijyana ku kigo nderabuzima mituweli z’ abaturage be bose zigakorerwa rimwe, amakarita akayahakura ayasubiza abaturage.

Avuga ko ubwisungane mu kwivuza bwa 2017/2018 byageze muri Gashyantare uyu mwaka abaturage be bose baramaze kubwishyura.

Ati “Mu muganda rusange wabaye mu muri Gashyantare, 2017 uwo munsi nibwo nari nazaniye abaturage banjye amakarita ya mituweli”.

Nzasabimfura Emmanuel, uyoborwa na Havugiyaremye avuga ko ubu buryo bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza binyuze mu gutanga amafaranga mu bimina bituma babutanga byoroshye.

Ati “Ibimina biratwohereza mu kwishyura mituweli, nkanjye iwanjye nishyura 12 000, mbere nari mu kiciro cya mbere Leta inyishyurira mituweli, hasohotse urundi rutonde sinisangaho numva bizajya bingora kubona ibihumbi 12 byo kwishyurira umuryango wanjye. Ndakubwiza ukuri kubera kuba mu kimina umwaka ujya gushira amafaranga ya mituweli narayagwije kera”

Umuryango wifuje kumenya niba nta mpungege aba baturage baba bafite iyo bahaye mudugudu Havugiyaremye amafaranga y’ ubwisungane ngo age kuyishyura. Nzasabimfura avuga ko nta mpugenge bibatera kuko aya mafaranga n’ ubusanzwe bayabika kuri SACCO.

Ibyo Havugiyaremye yabyungukiyemo…

Havugiyaremye avuga ko kuba yitangira abaturage ayoboye akabajyanira amafaranga y’ ubwisungane kuri SACCO, akajya no ku kigo nderabuzima kubakoreshereza amakarita ya mituelle de santé bimufitiye akamaro gakomeye.

Avuga byonyine kurangiza neza inshingano abaturage bamutoreye bemera kumujya inyuma yumva bimushimishije nubwo ataribyo gusa yungutse.

Yagize ati “Meya yampaye igare kubera kwesa umuhigo wa mutuelle de santé , nitabiriye umushyikirano wa 2015, nitabiriye n’ umuhango w’ irahira rya Perezida wa repubulika, burya nari muri sitade Amahoro. Ibyo numva binshimishije cyane”.

Havugiyaremye agira ba mudugudu inama yo kwitangira abo bayobora nubwo nta gihembo bakorera. Avuga ko ba mudugudu bakwiye guharanira kuba inyangamugayo.

Ati “Umuturage aguhaye amafaranga ngo uyamujyanire kuri SACCO, yayakubaza ntuyamwereke, ntabwo yazongera kukugirira icyizere, nta nubwo yazongera kumva ubukangurambaga bwawe”.

Umuyobozi w’ akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome avuga ibyo Havugiyareme akora ari kimwe mu biranga imiyoborere myiza.

Yagize ati “Dufite umuyobozi w’ umudugudu, ufata amafaranga y’ abaturage akajya kubishyira mutuelle de santé kuri SACCO, agategesha itike ye. Ibi bituma abaturage bamugirira icyizere hakabaho imikoranire myiza hagati y’ abaturage n’ ubuyobozi, umudugudu we uhora uba uwa mbere utanga 100%”

Mu ntara y’Amagepfo, akarere ka Gisagara ni ko kaza imbere mu gutanga umusanzu wa Mutuelle de santé, kari kuri 77.9% mu gihe aka Nyaruguru ari ko ka nyuma kari kuri 56.6%.


Comments

Mujijima Jurithe 28 November 2018

Ndi umuyobozi w’ umurenge iri banga nanjye ngiye kuribwira ba ES b’ utugari nyoboye nizeye ko ubutaha natwe tuzaba duhagaze neza mu gutanga ubwisungane mu kwivuza ku gihe kandi twese


DAYAN 25 September 2017

Mubyukuri uyu mugabo afite leadership skills zisobanutse ,yarakwiye guhabwa igihembo ku rwego rw’igihugu bazamuhe imodoka
Kuko yabera abandi urugero .


Anna 24 September 2017

Ahubwo uyu akwiye ugihembo nintabgarugero 👍