Print

Karekezi yatangaje icyakorwa ku isubukurwa ry’umukino wa APR FC na Rayon Sports

Yanditwe na: 24 September 2017 Yasuwe: 5441

Umutoza Olivier Karekezi yamaze gutangaza ko we icyo yifuza ko FERWAFA yakora ari ugukurikiza amategeko y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA agenga ibijyanye n’igihe umukino wasubitswe utarangiye n’ibijyanye n’isubukurwa ryawo.


Uyu mutoza arifuza ko hakurikizwa itegeko rya FIFA rifuga ko mu gihe habaye ko umukino usubikwa wari umaze kurenga iminota 60 hagomba gukinwa iminota yari isigaye ndetse ibyari byakozwe mu minota ibanza bikagenderwaho birimo ibitego byatsinzwe,abahawe amakarita n’ibindi.

Ibi uyu mutoza yabitangarije ikinyamakuru The New Times aho yavuze ko amabwiriza agenga umupira w’amaguru ku isi agomba gukurikizwa.

Yagize ati “Turategereje kugira ngo turebe niba amategeko agenga umupira w’amaguru ku isi azakurikizwa.Uyu ni umupira w’amaguru kandi abantu bagomba kwishima niyo mpamvu abari bashinzwe gutegura uyu mukino I Rubavu bagombaga gupanga neza icyatuma umukino urangira aho gusubikwa.”

Nubwo karekezi avuga ibi umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent yamaze gutangaza ko umukino uzasubirwamo wose uko wakabaye nubwo akanama gashinzwe gutegura amarushanwa karaterana uyu munsi kakemeza ibinyanye n’umukino aho bivugwa ko ushobora kuzakinwa mu mpera z’iki cyumweru shampiyona ikigizwa inyuma cyangwa se imikino APR FC na Rayon Sports zari zifite igasubikwa.

Uyu mukino wasubitswe wari ugeze ku munota wa 63,aho Rayon Sports yari imaze gutsinda ibitego 2 ku busa bwa APR FC ndetse umukinnyi Imran Nshimiyimana yahawe ikarita itukura.


Comments

che 25 September 2017

Birumvikana, niba ariko amategeko abivuga ntakuntu wasubikwa ahubwo uzakomeze!