Print

Inzu ya Rujugiro, UTC iratezwa cyamura uyu munsi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 September 2017 Yasuwe: 3421

Kuri wa Mbere tariki 25 Nzeli 2017 saa munani nibwo hateganyijwe igikorwa cyo kugurisha mu cyamunara inzu ya Rujugiro Ayabatwa Tribert kubera imyenda y’ imisoro ba nyirayo babereyemo ikigo cy’ igihugu cy’ imisoro n’ amahoro (RRA).

Tariki 11 Nzeli uyu mwaka nibwo RRA yamanitse amatangazo avuga ko iyi nzu y’ ubucuruzi iherereye mu mugi wa Kigali hagati itezwa cyamura none.

Nyuma y’ umunsi RRA itangaje ibi, tariki 12 Nzeri, Rujugiro yatangarije ijwi ry’Amerika ko kugurisha inzu ye mu cyamunara ari nk’ ikinamico avuga ko ababajwe n’ umuntu uzayigura.

Muri Gicurasi uyu mwaka RRA yari yasohoye itangazo ririho sosiyete z’ubucuruzi ziyibereyemo imyenda ndetse iziha igihe ntarengwa cyo kuba bishyuye byabananira imitungo yabo igatezwa cyamunara, kuri uru rutonde hagaragaragaho na UTC ya Ayabatwa Tribert Rujugiro.

Mu mpera za 2013, imitungo ya Rujugiro yaragijwe komisiyo yo gucunga imitungo yasizwe na beneyo bityo imigabane 90% Rujugiro yari afite UTC iragizwa iyi komisiyo mu Karere ka Nyarugenge yubatsemo.

Rujugiro yigeze kuba akomeye cyane muri Politiki y’u Rwanda kuko yigeze no kuba umwe mu bajyanama ba Perezida Kagame.

Nyuma yaje kugirana ibibazo na Leta arahunga ndetse avugwaho gutera inkunga umutwe wa FDRL ndetse na RNC yavugwaga mu bikorwa byogushaka guhirika ubutegetsi no guhungabanya umutekano mu gihugu.

Imisoro RRA yishyuza UTC ngo ikaba ari iyo kuva mu mwaka wa 2007 kugeza muri 2013. Rujugiro yakunze kumvikana kuri radio mpuzamahanga ahakana uyu mwenda.

Amategeko aha uburenganzira busesuye RRA bwo kuba yateza cyamunara imitungo y’uwo yishyuza ibirarane by’imisoro mu gihe bananirwa kumvikana ubundi buryo bwo kubyishyura, ibi ikabikora nta rundi rwego igombye kwiyambaza.