Print

Amagare: Umubyeyi wa Mugisha yitabye Imana

Yanditwe na: 25 September 2017 Yasuwe: 714

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 25 Nzeri 2017 nibwo humvikanye inkuru ibabaje y’urupfu rw’umubyeyi w’umusore ukina umukino wo gusiganwa ku magare nk’uwabigize umwuga Mugisha Samuel witwa Mukabutera Agnes.

Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma yo kugongwa n’imodoka ubwo yari mu karere ka Nyabihu ahitwa muri Vunga aho yahise yerekezwa mu bitaro bya Ruhengeri bahita bamwohereza mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe aza gusa nk’uworoherwa ataha mu rugo none birangiye iyi mpanuka imuhitanye.

Uyu mubyeyi yitabye Imana mu gihe umuhungu we Mugisha Samuel yari mu bakinnyi bari bahagarariye u Rwanda mu mikino y’isi y’abatarengeje imyaka 23 yabaye ku wa Gatanu Taliki ya 22 Nzeri uyu mwaka nubwo atabashije kurangiza iri siganwa.

Uyu mubyeyi yagonzwe n’imodoka tariki 23 Kanama 2017 arakomerera bikomeye ndetse amara iminsi mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.