Print

Rwanda: Leta n’abaturage ntibavuga rumwe kuri bimwe mu bimenyetso by’ ubukungu

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 25 September 2017 Yasuwe: 597

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare na Ministeri y’imali n’igenamigambi mu Rwanda, batangaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 4 ku ijana mu gihembwe cya kabiri cya 2017, bitewe ahanini n’izamuka ry’ibikomoka k’ubuhinzi ndetse na serivice ryabaye ryiza.

Nkuko bitanganzwa umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho miliyali 233 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cy’umwaka ushize.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurirashamibare iragaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2017 umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari miliyari 1.8 mu gihe igihembwe nk’iki cya 2016 wari kuri miliyari 1.6.

Abashinzwe ubukungu mu Rwanda bemeza ko irizamuka, ryatewe ahanini n’ubwiyongere bw’ibikomoka ku nganda byazamutseho rimwe ku ijana.

urwego rwa servisi ruzamuka karindwi ku ijana, Naho urwego rw’ubuhinzi ruzamuka ho gatandatu ku ijana.

Ministre Claver Gatete w’mali n’igenamigambi, avuga ko kuzamuka kw’ibikomoka ku buhinzi, byatumye ibiciro ku masoko bigabanuka.

Ibi bivugwa n’abayobozi siko abaturage babibona, kuko bo bemeza ko ibiciro byazamutse k’uburyo bukabije ku masoko.

Mu masoko anyuranye Ijwi ry’Amerika ducyesha iyi nkuru ryasuye mu mujyi wa Kigali, abacuruzi ndetse n’abaguzi bemeza ko ibiciro byazamutse mu buryo bukabije.

Claver Gatete, Minisitiri w’Imali n’Igenamigambi mu Rwanda


Comments

Mahoro 26 September 2017

Iyi nkuru iteye agahinda kuko yasetsa uhaze, paragraph ya 2 ngo umusaruro mbumbe wiyongereyeho miliyari 233 ugereranyije n’umwaka ushize kandi ngo uyu umwaka umusaruro mbumbe wabonetse ni miliyari 1.8, umwaka ushize ni miliyari 1.6, ubundi ngo amakuru dukesha ijwi ry’amerika, kandi uwanditse iyi nkuru ari imbere mu gihugu aratangaza amakuru yavuye hanze avuga imbere mu gihugu.
Minister ngo umusaruro w’ubuhinzi kuba warazamutse byatumye ibiciro by’ibikomoka ku buhinzi bigabanuka, mbona Minister yari akwiye kujya anyuzamo akamanuka kuri terrain ntagendere ku mibare itekinitse nkuko umudamu wahoze ayobora MINICOM yajyaga amanuka akaza kureba iby’ubucuruzi ndetse agatanga inama.
Ex. ibishyimbo muri icyo gihembwe 2016 ikilo cyaguraga 400-450, none ubu ni 500-550 FRW, umuceli wari 700-800 none ubu ni 900-950, isukari 900-1000, ibiraye byari 160-200, none biri 230-300 ibi niko tubibona ku isoko iyo duhaha, none se iryo gabanuka ryabaye? Ariko uzi iyi mibare igaragaza ko nta muntu numwe ujya urara atariye!!!
Iyi rapport ni nziza wenda hashingiwe kubindi bipimo ariko iby’ubuhinzi byo n’ibiciro byabyo sibyo namwe mujye mugerageza mumanuke mwirebere reality.


gadi 25 September 2017

Ese ubunkawe urumunyabwoba ubamugihugu ugatinyuka ukavugango amakurudukesha ijwi ry’america


gadi 25 September 2017

Ese ubunkawe urumunyabwoba ubamugihugu ugatinyuka ukavugango amakurudukesha ijwi ry’america


fkaaa 25 September 2017

ubuse wwe nubwo wana urumwana ntiwabonako ari ugutekinika abanu inzara irabamaze ngo ubukungu burazamuka kereka niba babara uburi mumifika yabo