Print

ONU irashinja Uburusiya gutsikamira uburenganzira bwa muntu

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 25 September 2017 Yasuwe: 511

Raporo y’umuryango w’abibumbye yasohotse uyu munsi ivuga kw’ihohoterwa rikabije n’itsikamirwa ry’uburenganzira bwa muntu mu ntara ya Crimea.

Mu mwaka w’2014 ni bwo Uburusiya bwometse intara ya Crimea ku butaka bwabwo, buyambuye igihugu cya Ukraine. Kuva icyo gihe aka gace kagiye karangwamo umutekano mucye n’ihohoterwa rikorerwa abagatuye.

Raporo y’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu ivuga ko Uburusiya, nk’igihugu cyavogeye iyo ntara, bwarenze ku mategeko mpuzamahanga menshi y’ubutabazi n’ay’uburenganzira bwa muntu.

Fiona Frazer, uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu muri Ukraine, avuga ko iyi raporo yakozwe ku byabaye hagati y’umwaka w’2014 n’2017. Asobanura ko hagiye habaho gufatwa, gufungwa, guhohoterwa ndetse no kuburirwa irengero kwa bamwe mu batuye iyi ntara ya Crimea, kandi ababikoze ntibakurikiranwe ngo bahanwe.

Abaturage ba Crimea benshi banze kuba ingaruzwamuheto z’Uburusiya, bahitamo guhungira muri Ukraine rwagati. Raporo ivuga ko abagera mu bihumbi bakomeje kuba muri Crimea, badafite ubwenegihugu bw’Uburusiya bahura n’ingorane z’urudaca.

Raporo y’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa irashinja Uburusiya buyobowe na Vladmir Putin kuvogera intara ya Crimea

IJWI RY’AMERIKA