Print

Jimmy Mulisa nta cyizere afite cyo kwishyura Rayon Sports mu minota 27

Yanditwe na: 26 September 2017 Yasuwe: 1344

Umutoza w’ikipe ya APR FC Mulisa Jimmy aratangaza ko ikipe ya APR FC atoza bitayorohera kwishyura Rayon Sports ibitego 2-0 mu minota 27 izakinwa ku wa Gatatu mu mukino wa Super cup.

Nyuma y’aho akanama gashinzwe amarushanwa muri FERWAFA kemeje ko umukino wa Super Cup wasubitswe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, uzasubukurwa hakinwa iminota yari isigaye cyane ko umuriro wabuze hamaze gukinwa iminota 63,umutoza Jimmy mulisa yatangaje ko abona bitamworohera kwishyura ikipe ya Rayon Sports.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yatangaje ko ikipe ye iri kwitegura uyu mukino gusa yemeza ko bitoroshye kwishyura Rayon Sports cyane ko bazakomeza gukina ari abakinnyi 10 cyane ko mbere y’uko umukino usubikwa Imran Nshimiyimana yari yahawe ikarita itukura.

Yagize ati “Mu by’ukuri, biragoye (o twakishyura ibitego bibiri mu minota 2 gusa birashoboka.Tuzagenda dukine dushaka kwishyura. Abakinnyi bariteguye kuko n’umuriro utarabura baragerageje tubona n’amahirwe yo gutsinda biranga”.

Uyu mutoza yavuze kandi ko yari yiteze ko hari buze gufatwa umwanzuro wo gusubiramo umukino wose gusa atangaza ko bazakora ibyo bashoboye bakishyura nibura bakareba ko batsinda Rayon Sports mu minota y’inyongera cyangwa se kuri penaliti.

Amakipe yari yabanje mu kibuga ku mpande zombi


Comments

YVES 26 September 2017

niyo mpamvu udashoboye gutoza APR FC nturamenya no kuvugana na media ntakizere wigirira, bakujyane gutoza academy ntitugushaka kabisa