Print

Mulisa ntiyishimiye imyanzuro FERWAFA iri gufatira APR FC

Yanditwe na: 26 September 2017 Yasuwe: 2038

Umutoza w’ikipe ya APR FC Jimmy Mulisa aratangaza ko atishimiye imyanzuro ishyirahamwe ry’umupira w’amaguruu rimaze iminsi rifatira ikipe ya APR FC aho abona iri shyirahamwe rirenganya ikipe abereye umutoza.

Mulisa arashinja FERWAFA kumurenganyiriza ikipe

Uyu mugabo utarishimiye amategeko yagengaga itangwa ry’igikombe cy’Agaciro ubwo Rayon Sports yagitwaye hakoreshejwe Tombola kandi APR FC ariyo yari ifite amahirwe yo kucyegukana iyo hakoreshwa amategeko ya FIFA,kuri ubu yatangaje ko atishimiye umwanzuro wafashwe ku munsi w’ejo wo gukina iminota 27 yari isigaye ku mukino w’igikombe cya Super Cup wasubitswe ku wa Gatandatu kubera ikibazo cy’umuriro nkuko yabitangarije ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru.

Yagize ati Njye nk’umutoza maze kubimenyera ntabwo natunguwe n’umwanzuro wa FERWAFA. Byatangiye ku gikombe cy’Agaciro twashoboraga gutwara. Ariko nagiye kumva numva bazanye tombola. None n’ubu byabaye hajemo urusaku none aho gusubiramo amategeko ya FERWAFA yemeza ko tugomba gusubiramo match yose, bahisemo ngo amategeko ya FIFA. Ntacyo nabihinduraho kuko nkorera APR FC kandi yemeye gukina. Natwe ubwo turiteguye tuzakina umukino.”

Umutoza Jimmy Mulisa agomba gukina na Rayon Sports ku munsi w’ejo taliki ya 27 Nzeri 2017, saa kumi aho asabwa kwishyura ibitego 2-0 yatsinzwe na Rayon Sports mu mukino wa Super Cup wasubitswe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ugeze ku munota wa 63 aho ikipe ye yakinaga ari abakinnyi 10 cyane ko Imran Nshimiyimana yari yahawe ikarita itukura.


Comments

innocent 26 September 2017

Ariko abantu mudakurikirana tuzabagire gute??? Abayobozi bateguye irushanwa ry’agaciro nibo bagennye ariya mategeko ko ikipe nizinganya amanota bazatombola hanyuma babitangarije abantu bose ko aribyo bahisemo....rayon sport inganya amanota na Apr na As kigali hanyuma bakurikiza ibyo bose bemeranyijweho rayon sport irusha amahirwe abandi...ikosa si irya Ferwafa ahubwo niryababikoze gutyo bafatanyije n’ababyemeye bose ubwo nshyizemo n’amakipe yakinnye iryo rushanwa rigizwe n’amategeko biyemereye ubwabo....naho kwitwaza ngo bagize uwo babangimira mwaba muri kwirengangiza ko ariko byari byagenwe kuzamera hanyuma ibyo bya jimmy ni amatakira ngohi....nahame hamwe bamukubite niwe wahisemo nabi kandi ntanamahirwe afite rwose biragaragara...


ISAIE 26 September 2017

Bari bayishyiriyeho itegeko ryo gutombora kuko bari bazi ko nta rutahizamu igira riba ariyo rigonga. Ngo urucira......


26 September 2017

Ariko reka mbabaze ndemeranwa na jimmy kuki mugikombe cyagaciro batakurikije amategeko ya fifa? arko Ferwafa Noneho Igiye Kuzajya Ikurikiza Amategeko Yabafana Bareyo Ntago Bikwiye Nagato Ntago Twishimye Abayobozi Ba Ferwafa Nibaveho Bose Haze Abandi Murakoze.