Print

KIC yaguze UTC ntiyitaye kubyavuzwe na Rujugiro ko ababajwe n’umuntu uzayigura

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 26 September 2017 Yasuwe: 3450

James Rudasingwa uhagarariye Kampani ya Kigali Investment Company (KIC) yaguze UTC mu cyamunara kuri uyu wa 25 Nzeri 2017, yatangaje ko biteguye kubyaza umusaruro iyi inzu, ngo ibyatangajwe na Rujugiri ntacyo bibarebaho.

Mu munsi ishize Rujugiro yatangaje ko afite icyizere cy’uko nta muntu uzagura iyi nzugo mu gihe cyose yaba akiri mu bibazo. Yanavuze ko uzagura iyi nzu ishobora kuzamuhombera kuko ifite ibibazo nk’uko yabivuze mu minsi ishize.

James Rudasingwa uri kumwe n’abandi bakire 11 mu kiswe KIC yavuze ko UTC igiye kubabera irindi shami ryo kuzamura ishoramari ryabo. Yagize ati:”Iyi nzu izadufasha kugirango umusaruro twabonaga wiyongere ndetse inafashe leta kugirango imisoro yiyongere dore ko yagurishijwe kubera kutishyura imisoro ndetse izadufasha no guha abantu benshi akazi.”

Rujugiro aherutse kubwira Ijwi ry’Amerika ko iby’imisoro ari ikinamico yo gushaka gutwara iyo nzu mu buryo budasobanutse. Ahera ko ngo mbere yari iya sosiyete ifite abakozi n’abayobozi, “kuba barayifashe ngo bagiye kuyicunga, urumva ko bari bafite ibindi bintu inyuma batekereza. Nibyo n’u bu bikomeza.”

Yanavugaga ko afite icyizere cy’uko igihe kizagera akayisubirana uwayiguze agahomba.

Rudasingwa uvugira KIC yabwiye ijwi rya Amerika ducyesha iyi nkuru ko ibi bya politiki batabyitayeho kuko atari abanya politiki. Ati :”Impamvu za politike ntabwo twebwe turi abanya politike turi abacuruzi nk’uko mu bibona twaguze mu cyamurana cya Rwanda revenue ibyongibyo ntabwo tubizi nta n’icyo twabivugaho cyane.”

Yabajijwe niba nta muntu wabafashije mu kwegukana muri cyamunara iyi inzu,atangaza ko KIC ikomeye kuburyo yihagije mubyo ikora byose.Ngo KIC ifite ingufu ziruta UTC

Iyo nyubako yaguzwe na Kigali Investment Company ku mafaranga agera kuri miliyari zirindwi. Iyi nyubako igurishijwe ku mpamvu Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kivuga ko hari imisoro itishyuye kuva mu 2007 kugeza mu 2013.

Icyo gikorwa cyayobowe na Vedaste Habimana umuhesha w’inkiko w’umwuga ubwo yatangazaga igiciro fatizo cya RFW 6 639 636 336 kandi atanga umwitangirizwa ko ntawe ugomba kukijya munsi.

Uretse kuba Rujugiro azwi nk’umunyemari ukomeye yanabayeho umujyanama wa Prezida Paul Kagame mu by’ubukungu nyuma aza gushwana n’ubutegetsi ava mu gihugu. Azwi ko yabaye mu nama y’ubutegetsi y’ ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi. Azwi kandi ko yafashije bya hafi ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora u Rwanda mu myaka ya za 90-94.