Print

Trump yahamije ko Amerika yanogeje umugambi wo gutera Koreya ya Ruguru

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 27 September 2017 Yasuwe: 3619

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Nzeri 2017 yatangaje ko Amerika yiteguye bihagije gukoresha ingufu za gisirikare mu guhangana na Koreya ya ruguru.

Trump yagize ati "Turiteguriye gukoresha intwaro uko byagenda kose nubwo ataribyo twifuzaga kuko twabanje kubibisaba mu maharo ariko barabyanga.Gukoresha intwaro bizadufasha gukuraho intwaro za Koreya ya Ruguru no kudukiza kiriya Gihugu cyanze kutumvira.

Ibyo yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ari kumwe n’ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Espanye Mariano Rajoy kuri White house perezidansi ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Yashimiye ibihugu nka Espanye n’Ubushinwa ku ntambwe byateye yo kwitandukanya na Koreya ya Ruguru.

Trump yasabye ibihugu byose guhagurukira rimwe agahagarika umugambi wa Koreya ya ruguru wo gukora intwaro z’ubumara.


Comments

NZARAMBA EZRA 27 September 2017

TRUMP naramuka ateye North Korea,hazaba intambara ya 3 y’isi.Kuko Russia na China bashyigikiye North Korea.
Bizaba ubwa mbere ibihugu birwana bikoresheje Atomic Bombs.Noneho isi ihinduke ivu.Nkuko duhora tubivuga,ntabwo imana yakwemera ko abantu batwika isi.Ahubwo izatwika biriya bitwaro,yice abantu bose bakora ibyo itubuza.
Hazarokoka abantu bumvira imana gusa,bazatura mu isi izahinduka paradizo.Niyo mpamvu,aho kwibera mu byisi gusa,tugomba gushaka imana kugirango tuzarokoke ku munsi w’imperuka uri hafi cyane.Ibi mubona bibera mu isi bitarabagaho,nta handi bijyana uretse ku mperuka.Abantu babipinga,nabo bazarimbuka kuli uwo munsi.Mujye mwibuka ibyabaye ku gihe cya NOWA.Abantu batuye isi,bararyaga,bakanywa,bakarongora,etc...Bagapinga ibyo NOWA yababwiraga ngo be guheranwa n’ibyisi.Banze kumva kugeza igihe UMWUZURE (Deluge) waje bose ukabica.Harokotse abantu 8 mu bantu bose bali batuye isi (Matayo 24:37-39).Iyi nkuru ni YESU ubwe wayivuze.N’ubu niko bizagenda.