Print

RRA yakomoreye Mukura VS iyifungurira konti yari yafunze

Yanditwe na: 27 September 2017 Yasuwe: 239

Ubuyobozi bw’ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) bwamaze gufungura amakonti y’ikipe ya Mukura VS bwari bwafunze buyishinja kutishyura akayabo ka miliyoni 170 iyi kipe ibabereyemo.

Nyuma y’aho umuyobozi w’iyi kipe Nizeyimana Olivier atangaje ko nta mahirwe yo gukina shampiyona y’umwaka wa 2017/2018 ahari mu gihe RRA yaba idafunguye konti z’iyi kipe,kuri ubu amakuru dukesha urubuga rwa Internet rw’iyi kipe aravuga ko RRA yamaze kubafungurira konti ndetse imyiteguro yo gutangira shampiyona irimbanyije aho bazatangira kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 30 Nzeri 2017 basura ikipe ya Kirehe FC.

Ikipe ya Mukura VS yumvikanye na RRA ko Konti zifungurwa hanyuma ikibazo cy’imisoro kikazigirwa mu nama izahuza Ferwafa na RRA cyane ko ikibazo cy’imisoro kiri mu makipe yose akina icyiciro cya mbere mu Rwanda uretse AS Kigali na Musanze.