Print

Uburusiya bwiyemeje gusenya intwaro z’ubumara

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 28 September 2017 Yasuwe: 1745

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin yatangaje ko igihugu ke gisenya intwaro z’ubumara byicisha imyuka y’ubumara. Perezida Putin avuga ko ari ikintu cy’imboneka rimwe.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya27 Nzeri 2017 anavuga ko aribwo bahita batangira icyo gikorwa.

Atangaza ko ibirwanisho bya nyuma byicisha imyuka y’ubumara byari mu bubiko mu Burusiya bisenywa .Ibyo Perezida Putin yabishikirije kuri televiziyo. Yamenyesheje ko ari intambwe ikomeye cyane muri gahunda yo gutuma isi ibamwo umutekano usesuye.

Yakomeje avuga ko Uburusiya bwashoboye gusenya ibirwanisho byicisha imyuka y’ubumara imyaka itatu imbere y’igihe cyari gitegekanijwe, Perezida Putin yanenze Amerika kuba batarakurikiye iyo nzira ngo nabo basenye ibyo bafite.

Yatangaje ko Amerika yakomeje gusunika inshuro zigera kuri eshtatu icyo gikorwa yiyemeje cyo gusenya intwaro z’ubumara.