Print

Amerika yagabanyije umubare w’impunzi izakira muri 2018

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 28 September 2017 Yasuwe: 1178

Leta zunze ubumwe z’Amerika itangaza ko igiye kugabanya umubare w’impunzi yakira buri mwaka, aho uyu mwaka w’amafaranga Leta itegekanya gukoresha yashize kuyo kwakira impunzi zigera ku bihumbi 45,000. Ibyo byatangajwe kuri uyu wa gatatu n’abayobozi bakomeye b’Amerika.

Iyi ngingo ntiyakiriwe neza n’amashyirahamwe afasha impunzi kubera ko hari bamwe mu bakozi bayo b’Abanyamerika bagera mu bihumbi batakaza akazi kimwe n’abakorera mu mahanga.

Mu mezi icyenda amaze ku butegetsi, Perezida Trump yahagaritse umugambi wo kuzana impunzi ibihumbi 110 zari zitegekanyijwe kwakirwa mu mezi cumi n’abiri ashize.

Umugabane w’Afrika wemerewe impunzi ibihumbi 19, hagakurikira Aziya y’Amajyepfo yemerewe ibihumbi 17, Aziya y’Iburasirazuba yemerewe ibihumbi 5, Uburayi na Aziya yo hagati bishyizwe hamwe n’ibihumbi 2, naho igice cy’Amerika y’epfo na Karayibe byemerewe impunzi 1500.

"Umutekano w’Abanyamerika niwo uza imbere ya byose kandi twizeye ko ubu abo dukeka ko bashobora guhungabanya umutekano wacu ntibazakirwa”.Ibyo byatangajwe n’umwe mu bayobozi mu bo muri Leta y’Amerika.

Leta zunze ubumwe z’Amerika kuva kera yakomeje kuza imbere mu bihugu byakira impunzi nyinshi zahunze ibihugu byazo ku bw’umutekano kandi zidashobora no gusubirayo .

Iyo ngingo ifashwe mu gihe igisata cy’ishyirahamwe mpuzamahanga ONU cyita ku mpunzi HCR, gitegekanya ko mu mwaka wa 2017 impunzi zigera kuri Miliyoni 1.2 arizo zikenera ibihugu bibakira.