Print

Minisitiri w’Intebe wa Thailandi watorokeye i Dubai yakatiwe imyaka itanu

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 28 September 2017 Yasuwe: 753

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Thailandi, Yingluck Shinawatra, yahawe igihano cyo gufungwa imyaka itanu muri gereza.Ni nyuma y’uko urukiko rumuhamije icyaha cyo guhombya igihugu binyuze mu igura n’igurishwa ry’umuceri.

Uyu mugore yakatiwe n’urukiko atari mu cyumba cy’iburanisha ryo kuri uyu wa 26 Nzeri 2017.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mu gihe yari mukazi atitaye ku kibazo cy’umuceri cyavugwaga bigatuma Thailandi ihomba arenga Miliyari y’amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu.

Akimara kumenyeshwa ibyo akurikiranyweho, Yingluck Shinawatra yahakanye ibyaha ashinjwa ndetse icyo gihe yahise acika ubutabera bikaba bivugwa ko asigaye yibera mu mujyi nyaburanga wa Dubai.

BBC ducyesha iyi nkuru yanditse ko bamwe baturage batishimiye icyemezo cyafashwe n’urukiko kuko ngo bakimukunze.Ngo uyu mugore yazize kuba atarabashije guhosha amanyanga yavugwaga mu igurwa ry’umuceri byatumye Thailandi ijya mu gihombo gikabije.

Mu rubanza, yumvikanye avuga ko atari ashinzwe gukurikirana umunsi ku wundi ibyo bibazo byavugwaga muri uwo muceri igihugu cya Thailande cyeza.Yavuze ko afite amakuru y’uko ari kuzira Politike.

Yakuwe ku butegetsi mu mwaka wa 2014 mbere y’uko abasirikare bafata ubutegetsi ku ngufu nyuma ahita ahagarikwa mu mirimo ye burundu.