Print

Mukunzi yatangaje ko APR FC izahomba byinshi kubera ko yamurekuye

Yanditwe na: 28 September 2017 Yasuwe: 2221

Umukinnyi Mukunzi Yannick ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports aratangaza ko ikipe yahozemo izahomba byinshi kuba yaramurekuye aho yanyomozaga ibyatangajwe n’umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa ubwo uyu musore yari amaze gusinyira Rayon Sports aho yavuze ko APR FC ifite abakinnyi benshi ko itazahura n’icyuho cy’uyu musore.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru yagitangarije ko umupira we utihishira kandi ko ikipe ya APR FC izahomba byinshi mu kibuga hagati kubera kubura uyu musore.

Yagize ati “Kuvuga ko APR FC ntacyo izahomba numva ari ukwibeshya kuko umupira ni nka ‘Television’ ni ikintu kigaragarira amaso kandi kitihishira. Ni ikintu umuntu ashobora kureba yibereye ku kibuga. APR FC izahomba. Birashoboka ko bazankumbura.”

Uyu musore yemeje ko kuba ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi yigaranzura APR FC ari uko mbere ya buri mukino yahishuye amabanga ikipe ya APR FC yakoreshaga akiyirimo iyo babaga bagiye guhura na Rayon Sports.


Comments

sainte famille 29 September 2017

Ngibi ibyerekana umuntu udakuze iyo APR itakugeza aho uri ubu ntawe uba ukuzi siwoe mukinyi Mwiza wabayeho nejo warangira ukaba inyatsi Gitinyiro si umukinnyi runaka ubwo utangiye uvuga uzabahombera.


Bosco 28 September 2017

Yannick APR Fc aho ugeze niho yatumue uhagera reka kwishongora unabeshya Gatete Karekezi nabandi benshi baragiye APR ikomeza kubaho kdi itsinda ntacyo uricyo rero ihangane gato uraza kureba imibereho ugiye kubamo muri Gasenyi