Print

Bagize imana umuriro urabura twari kubatsinda ibitego birenze bine-Karekezi

Yanditwe na: 28 September 2017 Yasuwe: 1745

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier aratangaza ko ikipe yari imeze neza ku buryo iyo umuriro utabura bari gutsinda APR FC ibitego bigera kuri bine.


Uyu mutoza umaze gutwara ibikombe 3 kuva yagera muri Rayon Sports,mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kwegukana igikombe cya super cup aho yemereye abanyamakuru ko yabonaga bari kunyagira APR FC.

Yagize ati “ Bagize Imana kuko iyo umuriro utabura i Rubavu, APR FC yagakwiye kuba yaratsinzwe ibitego birenze 4.Nashimira Imana n’abakinnyi ba Rayon Sports kuko ibyo nababwiye bari kubikora neza.”

Uyu mutoza yavuze ko ikipe ye itarusha cyane ikipe ya APR FC gusa itandukaniro ririmo ari uko abakinnyi babashije kumvira inama ze bityo bikaba biri gutanga umusaruro.


Comments

tito 28 September 2017

Nonese ubundi kuki atabiyitsinze inyamirambo,nagabanye amagambo di