Print

Gisagara: Abahinzi nta kizere bafite cyo kurandura inzara batewe na nkongwa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 28 September 2017 Yasuwe: 454

Abaturage bahinga mu gishanga cy’urutanga kiri mu karere ka Gisagara hagati y’imisozi ya Cyanamo, Gitisi, Muganza, na Kirarambogo bavuga ko ntakizere bafite cyo guhashya inzara iri mu ngo zabo bitewe n’indwara ya nkongwa yateye mu bihingwa byabo mu gihembwe cy’ihinga gishize. Ngo ntambuto ihagije bafite yo gukoresha muri iki gihembwe cy’ihinga bari gutangira.

Mu mpera za 2016, mu Rwanda hagaragaye ikibazo cya nkongwa yibasiye imyaka y’abaturage. Magingo aya hari abagihanganye n’ingaruka z’icyo kibazo.

Umwe yagize ati” Igihingwa cy’ibigori twari twarateye mu mwaka ushize cyahuye n’indwara ya Nkongwa, no kuri ubu muri iki gihembwe cy’ihinga cya A turimo gutangira imbuto yo gutera ni nke ubu rero nta kizere dufite cyo kazahashya iyi nyagwa y’inzara.”

Aba baturage kandi banavuga ko bafite ikibazo cy’imbuto y’imyumbati yabo yabemye, kuri ubu bakaba badafite iyo bazatera kuko n’iyo inzego zibishinzwe zari zarabahaye nayo ngo yarabembye.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme yatangarije Umuryago ko akarere karimo gukora ibishoboka byose ngo karwanye iyi ndwara ya Nkongwa yagaragaye mu mwaka ushize kandi ngo buri no gufasha abaturage kubonera imbuto ku gihe.

Yagize ati ”Mu by’ ukuri icyo kibazo cya nkongwa cyabayeho umwaka ushize, ariko dufatanije n’inzego zitandukanye twagerageje kuyirwanya. No muri iki gihembwe cy’ihinga turimo gutangiza cya A tuzakomeza kuyirwanya. “

Yongeyeho ati ”Ubu turi gukora ibishoboka ngo abaturage babonere imbuto ku gihe, babonere ifumbire ku gihe. Bityo rero abahinzi ntibagire ikibazo ubuyobozi tubari hafi, kandi n’umusaruro w’ibigori ntuzabura isoko kuko vuba aha muri aka karere kacu ka Gisagara hari umushoramari uzahazana uruganda rutunganya ibigori rwiyongera ku zindi twari dusanganwe.”

Mu Rwanda abagera 90% batunzwe n’ubuhinzi. Ku bw’ibyo abahinzi bakaba basaba inzego zibishinzwe kongerera ubushobozi serivisi zifite inshingano zo gukwirakwiza ibiba byavuye mu bushakashatsi.

Banki nkuru y’u Rwanda BNR, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeli ubwo yagaragarizaga abanyamakuru uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze yavuze ko mu gihembwe cya mbere cya 2017 ubukungu bwagenze biguru ntege bitewe n’uko mu mpera za 2016 abahinzi barumbije.

Icyo gihe ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereho 1,7%, mu gihe mu gihembwe cya kabiri cya 2017 bwiyongereyeho 4%.

Uwiringiyimana Clementine