Print

Uwari Gitifu w’Akarere ka Gisagara yasezeye ku kazi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 28 September 2017 Yasuwe: 5916

Mvukiyehe Innocent wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gisagara yaba yeguye kuri uyu mwanya nk’uko amakuru agera ku Umuryango abyemeza.

Amakuru UMURYANGO wamenye ni uko kuri uyu wa Kane tariki 28 Nzeli 2017, Mvukiyehe Innocent n’umuyobozi w’akarere ka Gisagara bitabiriye inama I Kigali.

Ku murongo wa telefone twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jérôme ntibyadushokera. Ibi ninako byagenze kuri Mvukiyehe kuko nawe twageregeje kumuvugisha ariko ntibidukundire.

Ntabwo Umuryango wabashije kumenya impamvu zaba zatumye Mvukiyrhe Innocent asezera ku kazi niba ari ku bushake bwe cyangwa se ari ukwirukanwa.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gisagara, Innocent Uwimana, yatangaje ko kuri uyu mugoroba yakiriye ibaruwa isezera y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere.

Njyanama y’Akarere irateganya guteranya mu minsi ya vuba isuzume ubwegure bwe.

Gitifu w’Akarere ka Gisagara wasezeye ku kazi yagiye mu kazi muri 2011.


Comments

28 September 2017

Gitifu niyigendere ubwo yabonaga hari aho badahuza ahitamo kwigendera NGO bidateza ikibazo mubaturage.


mugabo 28 September 2017

uy
umugabo yakoraga


gahene 28 September 2017

gitifu we ntacyo jye nagushinja pe gusa Gisagara kagiye kubabaho wari umukozi


seb0 28 September 2017

Ubwo yaciyeho ahubwo, ubwo nabo gusangirayo biba byabananiye nkibyabaye za nyaruguru,nyamagabe, muhanga,... Erega amajyepfo uwabeguza yabamara!!! Nyobozi ziri kurushja ingufu ba gitifu bakabaviraho indimwe bakabirenza kandi aribo banyamafuti bambere, nabo bakorwemo bahereye kuba nyaruguru baremyemo ibice mubaturage nomubnakozi bakaba bari kwisahurira, batonesha ubibafashamo, utabafasha mubuzahuzi ubwo numwanzi nuwo gufungwa, kwimurwa, guhagarikwa cg kwirukanwa!!!! Nyobozi nyamara bazijyemo, kdi umugenzuzi wimari amanuke yite kukugenzura utu turere!!! Nyobozi ntishobora guhuza nagitifu muzima utabafasha gusahura, uje arimushya baramufatirana bakamuhabura bakamupfukamisha, ubundi akarebahirya bagasahura!!! uriho nyaruguru wubu arutwa nudahari nkuwahashyira umwana wimyaka3 kuko bamaze kumuhabura, ubundi nukumwerekango sinyaha, uwatakumva numukozi utiotezwa