Print

Karekezi yashimiye abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports

Yanditwe na: 29 September 2017 Yasuwe: 2241

Umutoza Karekezi Olivier yashimiye ku mugaragaro abakinnyi be nyuma yo gutwara ibikombe bitatu mu gihe kitarenze ibyumweru 2 ndetse no kwigaranzura ikipe ya APR FC mu mikino ibiri yikurikiranya.

Uyu mutoza yatangaje ko iyo abakinnyi be batumvira inama ze batari kubasha kwegukana ibikombe ndetse no gutangira umwaka wa’imikino 2017/2018 bahagaze neza.

Yagize ati “Ndashimira by’umwihariko abakinnyi ba Rayon Sports,kuko iyo batumvira inama zanjye ntabwo tuba tubashije gutwara ibikombe bitatu mu gihe gito.Abakinnyi banjye bamaze kumva neza uko nifuza ko twakina ndetse biratanga icyizere cyo gukomeza kwitwara neza.”

Ikipe ya Rayon Sports izatangira shampiyona ku cyumweru ikina n’ikipe ya AS Kigali kuri stade ya Kigali I nyamirambo ku I saa 15:30.


Comments

29 September 2017

Nibakomelezaho
Tubalinyuma
Filipo.mozambique