Print

Perezida wa Turikiya yemeranyije na Amerika gutanga Pasiteri yari afunze

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 29 September 2017 Yasuwe: 793

Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan yabwiye Leta zunze ubumwe z’Amerika ko yiteguye gutanga umupasitori w’umunyamerika ufungiwe mu gihugu cye mu gihe Amerika nayo yakwemera kohereza muri Turukiya umugabo witwa Fethullah Gülen.

Gulen ni umunyedini usengera muri Katolika aba muri Amerika ashinjwa umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi muri Turukira mu kwezi kwa Nyakanga umwaka w’2016.

Naho uwo mupasitori yitwa Andrew Brunson. Amaze imyaka irenga 20 aba muri Turukiya aho aboye urusengero rw’abaporotestante mu gace ka Izmir gahererye mu Uburengerazuba bw’iki gihugu.

Afunzwe kuva mu kwezi kwa cumi muri 2016 ashinjwa gukorana na Fethullah Gülen, Turukiya ishinja ibikorwa by’iterabwoba.

Imigenderanire hagati ya Turukiya na Amerika yatanguye kuzamo agatotsi kuva aho Turukiya itangiye gusaba Amerika ngo ifungure Gülen. Na bugingo n’ubu yibera muri reta ya Pennsylvaniya nta nkomyii.


Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya