Print

Putin na Erdogan biyemeje kugarura Amahoro muri Siriya

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 29 September 2017 Yasuwe: 701

Abakuru b’ibihugu by’Uburusiya, Vladimir Poutine n’uwa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan bumvikanye kuri uyu wa kane tariki ya 29 Nzeri 2017 ko bagiye gukomeza imigenderanire myiza kugirango bashobore kuzana amahoro muri Siriya.

Mu kiganiro yahaye Abanyamakuru nyuma yo kubonana na mugenzi we, I Ankara ku murwa mukuru wa Turukiya, Perezida Putin yavuze ko bemeranije ko ari ngombwa ko intambara imaze guhitana ibihumbi birenga kuva mu mwaka w’2011 muri Siriya ihagarara.

Putin avuga ko ibikenewe byose biriho kugirango birukane imitwe ikora iterabwoba kandi bagarukane amahoro n’umutekano mu Banyesiriya.

Turukiya n’Uburusiya bisanzwe bishigikiye imitwe y’abarwanyi idacana uwaka muri Siriya, byashimye gushyira iruhande ibibatandukanya kugirango birukane imitwe ikora iterabwoba kandi bashake umuti w’intambara muri icyo gihugu.

Urugendo rwa Vladimir Poutine muri Turukiya rubaye hashize ibyumweru bibiri gusa Perezida Erdogan atangaje ko basinyanye n’Uburusiya amasezerano yo kugura intwaro zicunga ikirere.

IJWI RY’AMERIKA