Print

22 baguye mu mubyigamo kuri gare ya moshi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 29 September 2017 Yasuwe: 599

Mu gihugu cy’ Ubuhinde abantu bagera kuri 22 bapfuye biturutse ku mubyigamo wabereyemo muri gare ya moshi, abandi 30 barakomereka.

Ibi byabereye ahitwa Elphinstone mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeli 2017. BBC dukesha iyi nkuru ivuga koi bi byatewe n’ uko abagenzi bari benshi cyane n’ imvura ikaba yagwaga.

Abayobozi bavuze ko abakomeretse bajyanywe mu bitaro ngo bitabweho n’ abagangaga.

Umuvugizi w’ urwego rushinzwe gutwara abagenzi muri iki gihugu Anil Saxena, yavuze ko iyi mpanuka yabereye ku kiraro gitwikiriye, bitewe n’ uko abagenzi bajya mu bice bitandukanye bari benshi kandi bose bakeneye kugama imvura nyinshi yagwaga muri ako gace.